Amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC agiye gusinyirwa imbere ya Amerika.

Share this post

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier NDUHUNGIREHE na mugenzi we Therese Kayikwamba Waganer bagiye gushyira umukono ku masezerano ahuriweho n’ibihugu byombi [u Rwanda na Congo].

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Aya masezerano arasinywa kuri uyu wa Gatanu ku wa 25 Mata 2025, saa munani za manywa.

Ibikubiye muri aya masezerano ntibiramenyekana, usibye ko itangazo ryashyizwe hanze rigaragaza ko ari amasezerano agena amahame ngenderwaho .

Asubiza abanyamakuru Olivier NDUHUNGIREHE yemeje aya makuru, ariko ntiyatangaje ibiyakubiyemo.

Ni amasezerano agiye gusinywa nyuma y’iminsi mike umunjyanama wa Trump muri Africa, Massad Boulos asuye ibihugu birimo: u Rwanda, Uganda, DRC na Kenya. Iki gihe yatangaje ko ibi bihugu byose bifite ubushake bwo kugera ku mahoro arambye.

Aya masezerano arasinywa nyuma y’andi masezerano yasinywe hagati ya M23/AFC na DRC. Aho ibi bihugu byose byiyemeje guhagarika intambara imaze iminsi muri DRC.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *