Ibiganiro hagati ya Congo na America birakomeje. Muri ibi biganiro Congo yiteguye gutanga ibirombe by’amabuye y’agaciro, Amerika nayo ikarinda umutekano wa Congo igihe cyose izaba ihawe ibi birombe. Aya masezerano ashobora kubangamira inyungu z’Abashinwa muri Congo.
Bisa nk’aho bitazashoboka ko amahoro agerwaho muri Congo hatabayeho imbaraga z’amahanga. Amahanga nayo ntiyeteguye kwishora mu ntambara adafitemo inyungu.
Ni yo mpamvu Congo isabwa gutanga ibirombe kugira ngo ifashwe. Amerika iri ku murongo w’imbere mubifuza ibi birombe. Nubwo bimeze gutyo, ariko Abashinwa bari basazwe bafite ibirombe byabo muri Congo, aya masezerano ashobora gutuma inyungu z’Abashinwa zihatikirira. Abasesenguzi mu bya poliki basobanura ko Aya masezerano azafata igihe kugira ngo asinywe.
Umuvugizi wa America muri Africa Boulos yameje ko yasinyanye amasezerano na Tschisekedi, yagize ati:
“Perizida Tschisekedi na nge twasinyanye amasezerano ajyanye n’ikoreshwa ry’ibirombe”.
Aya masezerano asinywe nyuma y’u Bushinwa byasinye amasezerano nk’aya mu 2007.