Bruce Melodie yishongoye ku bandi bahanzi bo mu Rwanda.
Umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda, mu Karere (EAC) utatinya kuvuga ko anagezweho muri Africa yose Bruce Melodie, yongeye kuvuga ko nta wundi muhanzi wa mugwa mu ntege.
Ibi yabitangarije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yatanze ibimenyetso bigaragaza ko ari GOAT mu muziki Nyarwanda.
Mu bimenyetso yatanze yavuze ko ariwe wenyine ufite igihembo cya Trace award, ni we wenyine wagiye muri cock studio, afite indirimbo nyinshi zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.
Uretse ibi kandi yavuze, Bruce ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi bitaragerwaho n’undi wese. Muri ibyo twavuga nko gukorana n’icyamamare Shaggy, kwitabira ibiganiro kuri television zikomeye zo muri America n’ibindi.
Asoza yavuze ko ibi bikorwa byose bitamugira uhoraho.