Rwanda: Abatunganya ibikoresho bituruka ku mpu barasaba uruganda rutunganya impu.leta k

Share this post

Aborozi hamwe n’abakora ibikoresho bitandukanye mu mpu, barasaba ko Leta yagira icyo ikora hagashyirwaho uruganda rugezweho mu gutunganya impu mu rwego rwo kongerera agaciro ibizikomokaho ndetse n’ingano yabyo ikarushaho kwiyongera ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ni amajwi y’aborozi bumvikanisha ikibazo cyo kutabona isoko ry’impu z’amatungo yabo, bikarangira bubitsweho urusyo n’abamamyi bazigura amafaranga y’intica ntikize.

Ariko ngo mu rwego rwo kwirinda ko zabapfira ubusa, birangira bayakiriye.

Mu gihe uruhu rw’inka umuturage arutangira atarenze amafaranga 1000, urugura ruvuye hanze ashaka kurubyazamo ibikoresho ngo amake acibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40. Hakizayezu Bersheba uhahgarariye Kampani imwe ikora ibikomoka ku Mpu aravuga ibihombo baterwa no kugura impu zivuye hanze.

Mu rwego rwo guca akajagari kari mu buguzi bw’impu mu Rwanda, Leta yateye inkunga ya Miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda ihuriro ry’abatunganya ibikomoka ku mpu.

Umuyobozi waryo, Kamayirese Jean D’Amour avuga ko iyi ari intangiriro nziza igiye kubafasha guca akajagari mu bucuruzi bw’impu.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko muri iyi myaka itanu ya NST2, guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kubaka uruganda rutunganya impu mu rwego rwo kongera ibikorerwa imbere mu gihugu hagamijwe kandi kongera ubukungu bw’igihugu.

Kugeza ubu ikiro kimwe cy’uruhu kigura amafaranga y’ u Rwanda ari hagati ya 200 na 250.

Inka ziri hagati y’2000 na 2500 nizo zibagwa ku munsi bisobanuye ko ku mwaka habagwa inka zisaga ibihumbi 730.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *