U Rwanda dufite ubushobozi bwo kwirinda, kurinda umupaka wacu, tukarinda n’ibindi bihugu – Brig Gen Rwivanga
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko uyu munsi u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirinda, kurinda umupaka warwo no kurinda ibindi bihugu byahuye n’ibibazo.
Mu kiganiro yahaye abakozi b’ibigo 8 bifite aho bihuriye n’ingendo zo mu kirere mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ku nyungu z’u Rwanda mu gucunga umutekano w’ibindi bihugu biri mu kaga.
Yagize ati: “Uyu munsi dufite abarenga ibihumbi 10 barinda ibindi bihugu. Akazi kabo ni ukugira ngo ibyabaye aha ngaha bitazaba ahandi.”
Brig Gen Rwivanga yakomeje avuga ko impamvu hari Abanyarwanda bajya kurinda umutekano mu bindi bihugu, ari uko ‘twabonye ibyabaye, twiyemeza ko bidakwiye kongera kuba.’ Ati: “Icyo cyemezo twarafashe, kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agihagazeho.”
Yasubije abantu bajya bamubaza inyungu u Rwanda rukura mu kujya gufasha ibindi bihugu, ababwira ko ubuzima burusha kure agaciro amafaranga. Ati: “Ese tugaragarije Isi ko dukora ibintu byabananiye, murumva atari ishema ku gihugu? “. Yasabye Abanyarwanda gufatanya kunga ubumwe mu byo bakora byose.
U Rwanda rukomeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, binyuze mu kohereza ingabo n’abapolisi mu bihugu byugarijwe n’umutekano muke. Kuri ubu, u Rwanda rufite abashinzwe umutekano bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo na Mozambique, aho bashimirwa ubunyamwuga, ubwitange n’ubushobozi bwo kugarura ituze no kurinda abaturage. Uretse ibyo bihugu, u Rwanda rufite n’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA, UNMISS n’ahandi), aho bafatanya n’abandi mu kugarura umutekano, kubaka inzego z’igihugu no kurinda uburenganzira bwa muntu.