Abadepite batoye itegeko rigena igifungo ku bacuruzi banyereza umusoro.

Share this post

Ku wa 29 Mata 2025, nibwo abadepite batoye itegeko rishyiraho umusoro ku bicuruzwa bigiye bitandukanye. Mu mategeko yatowe harimo nk’iryo kwishyuza umusoro wa 40% abafite ibigo by’imikino y’amahirwe, n’umusoro wa 40% kubafite imodoka za Hybrid.
Muri iyi nama Kandi, abadepite bagiye impaka ku itegeko ryo gukatira igifungo abacuruzi bateye bakerewe kwishyura umusoro.
Depite UWAMARIYA Odette ati:
“Iyo abihamijwe n’urukiko akatirwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka umwe, ni hazabu itari munsi ya miliyoni 1 ariko itarenze miliyoni 2 cyangwa kimwe muri byombi”.
Iri tegeko ryateje impagarara mu Badepite, aho bavugaga ko igihano ki gifungo kitari ngombwa, cyane ko cyongerera akazi abakora iperereza  ndetse kikaba cyatuma habaho ubucucike mu magororero.
Umwe mu Badepite, MUKABANANI Christine yagize ati:
“Ngewe icyo navuze ni uko iki gihano k’igifungo k’umucuruzi ntabwo gikwiye, kuko yanyereje umusoro umucuruzi umuhanisha nibura gutanga ihazabu cyangwa gutanga amafaranga”.

Ibi byatumye iri tegeko risumwa, abadepite baza kwemeranya ko rivugururwa. Ubu umucuruzi ushobora gukatirwa igifungo ni uwanyereje umusoro inshuro zigera kuri 2.

Bavuga ku mpamvu barigukaza ingamba zo gutanga imisoro, abadepite bavuze ko ibi biri mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo by’imbere mu gihugu ndetse no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa gahunda ya NST2.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *