Mu minsi ishize BNR yashyize hanze impapuro mpeshamwenda zihwanye na miliyari 10. Umuyobozi wa Rwanda Stock Exchange, RWABUKUMBA Celestin yatangaje ko izi mpapuro zaguzwe ku kigero cya 400% . Leta ivuga ko yasubije miliyali 30 Frw zarengaga ko yarakenewe. Ibi byakozwe n’abaturage byagaragaje ko abaturage bafite amafaranga.
RWABUKUMBA ati:
“Buriya bwitabire icya mbere buvuze ni uko abantu bafite amafaranga nicyo cya mbere kuko niba ushyize ku isoko impapuro zifite agaciro ka miliyari 10 Frw, bakazana miliyari 55 Frw, bivuze ko abantu bafite amafaranga.”
Yakomeje avuga ko umwihariko w’izi mpapuro mpeshamwenda ari uko izigera kuri 32% zaguzwe n’abantu ku giti cyabo”.
Yakomeje avuga ko kuba abaturage basigaye bari imbere mu bijyanye no kugura impapuro mpeshamwenda ari ikintu cyiza.
Ati “Ubwitabire buhari bw’abaturage bwa 32% ni ingenzi cyane, kubera ko ubusanzwe abaturage baba bafite hagati ya 8% na 10%, muri Afurika ho uba usanga bafite nka 1% cyangwa 2%, ntabwo babyitabira rwose, uyu ni umwihariko wo mu Rwanda.”
“Abaturage batangiye kumva isoko ryabyo, batangiye kubona akamaro kabyo, no kwizigamira abaturage ntabwo bakibibwirizwa, ni umuco watangiye kugenda ubajyamo.”
Muri izi mpapuro za miliyari 10 Frw zashyizwe ku isoko, izirenga gato miliyari 3Frw zaguzwe n’abaturage.
Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.
Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko zikaba zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.
Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.
Rwabukumba yavuze ko ubu bwitabire bw’abaturage bugaragaza icyizere bafitiye Leta y’u Rwanda.
Ati “Mu bijyanye n’icyizere, abaturage bahora baha Leta amajwi ari hejuru ya 95%. Abaturage barayobotse noneho mu bikorwa nk’ibi bibafasha baritabira cyane. Icyizere kirahari cy’abaturage kuri Leta yacu rwose.”
Ubu u Rwanda rwahise ruba kimwe mu bihugu bifite abaturage bagura impapuro mpeshamwenda ku kigero cyo hejuru kuko ahandi usanga iri soko ryihariwe n’ibigo bya Leta n’iby”abikorera.