UKWISHAKA Saddam yagaragaje ko batigize bamenya uko M23 yageze muri Goma, yatangaje ko ifatwa ry’umugi wa Goma ryagaragayemo amayeri n’imbaraga bidasazwe. Ibi akaba ari byo byatamye M23 ibasha gutsinda ingabo zari zaturutse imihanda yose zije kurwanirira Congo (DRC). Abasirikare ba FARDC na FDRL bahinze umushyitsi bamwe bahitamo kumanika amaboko, Saddam yagize ati:
“Intambara yo gufata Goma nayirwanyeho muri Kilimanyoka, amasasu abaye menshi ndavuga nti ubwo ntapfiriye kuri uru rugamba, singiye gupfira mu mujyi, nahise nkuramo imyambaro yanjye n’imbunda mbisiga aho ndavuga nti mfashe umwanzuro wo kujya iwacu mu Rwanda.”
Iki gihe ibintu byari byageze i wa Ndabaga, Saddam yakomeje agira ati:
“Twebwe twari turi aho bita Kilimanyoka tuyobowe na Col Gaston, umunsi bafata Goma hari ku cyumweru, aho twari turi twashidutse umwanzi yatugezemo hagati, mu birindiro byose byose.”
Ibi akaba ari byo byatumye bamwe mu basirikare bahitamo gusiga imbunda bagashwekura. Saddam ati:
“Uwo munsi kugira ngo buri wese afate umwanzuro wo kuvuga ngo afashe imbunda byari bikomeye, amasasu yari ari kuvugira buri hamwe hose. Uwo munsi sinzi wagira ngo ni imperuka yari yabaye ni ko umuntu yavuga. Nta muntu wari kurwana kuko hari aba-colonel n’abandi bafite amapeti agiye akomeye, bumvise aho kuri Trois Antenne baharashe, baravuga bati iyi ntambara ntabwo wayirwana, ukabona barahunze.”
Kuva ubwo Saddam yafashe ikemezo cyo kuza mu Rwanda nubwo atari afite ikizere cy’ubuzima. Gusa ubu agaragaza ko abayeho neza akaba agira inama urubyiruko ruri kubunga mu mashyamba ya Congo gutahuka mu Rwanda.
Ibi Saddam yabivuze mu kiganiro yagiranye n’Igihe.