Telephone za iPhone zikorerwa mu Bushinwa ntizizongera gucuruzwa ku isoko ry’America.

Share this post

Bitewe n’umwanzuro Donald Trump aherutse gufata wo kongerera umusoro ibicuruzwa biva mu Bushinwa, byatumye uruganda rukora telephone za iPhone rutangaza ko rutazongera gucuruza izi telephone ku isoko ry’America.

Apple isanzwe ifite inganda nyinshi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi harimo n’Ubushinwa, umuyobozi wa Apple Tim yatangaje ko uru ruganda ruri kureba uko inganda zayo ziri mu Bushinwa zakimurirwa mu bindi bihugu nk’Ubuhinde na Vietnam.

Nubwo Apple ifitwe n’Abanyamerika, inganda zingana na 95% zikorera mu gihugu cy’Ubushinwa. Donald Trump rero ntabwo yifuza ko inganda nyinshi za Apple zikomeza gukorera mu Bushinwa. Ni muri urwo rwego Apple ishaka kuzashora arenga 500$ mu gihugu cya America.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *