Imiryango itari iya Leta yabwiye Abadepite ko kwemerera abangavu gukoresha serivisi zo kuboneza urubyaro badaherekejwe n’ababyeyi bifite inyungu nyinshi mu kwita ku buzima bw’imyororokere.
Byagarutsweho ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Mutwe w’Abadepite yakomezaga gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi.
Ingingo yemerera abana bafite kuva ku myaka 15 kuzamura guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bidasabye ko baherekezwa n’ababyeyi babo iri mu mushinga w’itegeko rigenga ubuvuzi; ni ingingo itavugwaho rumwe n’abantu batandukanye, aho hari abayemera abandi bakumva idakwiye.
Ku ruhande rw’abagize imiryango itari iya Leta ifite aho ihuriye n’ubuzima basanga iyi ngingo ikwiye kuzemezwa kuko izagira akamaro kanini.
Hari n’abagaragaza ko ababyeyi bakwiye kumva ko umwana na we afite uburenganzira bwo kugira icyo abwira muganga biherereye nk’uko buri muntu wese abugira ndetse ko badakwiye kumva ko umwana nagira ubu burenganzira bizamushora mungeso mbi.
Ku rundi ruhande ariko hari abadepite basanga bizashishikariza abana gukora ubusambanyi ntacyo bikeka bikaba byatuma bandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA nk’uko byagarutsweho na Depite Mukabunani Christine.
Umushinga w’itegeko rigenga ubuvuzi urimo ingingo iteganya ko umuntu ufite imyaka kuva kuri 15 kuzamura ashobora kwifatira icyemezo cyo guhabwa amakuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango kigomba guhagurukirwa.
Inzego z’ubuvuzi zemeza ko uburyo bwo gukumira iki kibazo bwakoreshejwe burimo kwifata n’agakingirizo busa n’ubutaratanze umusaruro, bityo hakwiye kwitabaza gufasha abana kuboneza urubyaro.