Kuri uyu wa 05-Gicurasi-2025, leta y’u Rwanda na leta ya Congo zashyikirije leta ya Amerika umushinga w’amahoro uhuriweho n’ibi bihugu byombi. Ni amasezerano asinywe nyuma y’ibiganiro byabereye n’ubundi muri America.
Umunjyanama wa America muri Africa Massad yemeje aya makuru anaboneraho gutangaza ko yishimiye intambwe yatewe n’ibi bihugu byombi. Aho yagize ati:
“Nakiriye neza inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro yaturutse muri RDC n’u Rwanda. Iyi ni intambwe ikomeye iganisha ku kubahiriza ibyemejwe mu itangazwa ry’amahame, kandi ntegereje umuhate bikomeje kugira uganisha ku mahoro”.
Guha uyu mushinga America byari bikubiye mu masezerano yasinywe na Minisitiri w’ububanye n’amahanga w’u Rwanda Olivier NDUHUNGIREHE na mugenzi we wa Congo KAYIKWAMBA.
Aya masezerano azasinyirwa imbere ya Amerika, asinywe na HE Paul Kagame na mugenzi we Tschisekedi wa Congo.
Muri Mata, Trump yatangaje ko u Rwanda na DRC bigiye kubona amahoro bizatuma n’utundi duce twegeranye n’ibi bihugu tubona amahoro.