Tuyizere Amos w’imyaka 16 yasanzwe yimanitse mu cyumba yararagamo mu rugo rwa Pasiteri Ntaganira Fabien mu Mudugudu wa Cyijima, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, aho yabaga nk’umwana mu rugo anabafasha mu mirimp.
Uwo musore yasanzwe anagana muri mushipiri bikekwa ko yimanitse, ariko intandaro yo kwiyahura ntiyahise imenyekana.
Amakuru dukesha Invaho Nshya avuga ko Pasiteri Ntaganira Fabien yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore yigeze kumukorera nk’umukozi wo mu rugo kuko na nyina umubyara yajyaga aza kuhakora bakamuhemba, umwana aza gusubira iwabo nah o ntiyahatinda ahita ajya mu Mujyi wa Kigali.
Yagezeyo ubuzima buranga, we na nyina basaba Pasiteri kuhagaruka noneho akamugira umwana mu rugo, akazaba yanamushyingira igihe akuze.
Pasiteri yarabyemeye amugira umwana mu rugo, anamuha kimwe mu byumba by’inzu araramo, akajya akora imirimo yo mu rugo, irimo kwahira ubwatsi bw’inka.
Akomeza avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, yari yagiye gusura nyina, ahita agaruka atanariye kuko nyina yamugaburiye akabyanga ngo adasanga inka zabwiriwe kuko aha aba nta wo kuzahirira yari yasize.
Pasiteri Ntaganira Fabien ati: “Umugore yari yagiye ku rusengero, ku itorero ADEPR Muramba aho dukorera umurimo w’Imana, agiye kuhategura neza. Nanjye kuko iyo bucya ari kucyumweru mfite akamenyero ko kurara mu rusengero, nsengera amateraniro yo ku Cyumweru ni ho nari naraye, umugore ataha mu ma saa tatu z’ijoro.”
Umugore we yahageze asanga umusore ari kumva radiyo mu cyumba cye, na we ajya kuryama, bigeze mu ma saa cyenda na 50 mu rukerera asohoka hanze agiye mu bwiherero.
Ageze ku cyumba uwo musore araramo, kuko cyegereye igikari, abona amatara yaka, urugi rujya muri icyo cyumba rufunguye kandi bitari bisanzwe.
Yarungurutse abona uwo musore anagana hafi y’urugi amanitse mu mishipiri ikoreshwa mu bwubatsi, izingazinzemo utuntu twinshi, bigaragara ko umusore yabikoze yabyiteguye, munsi ye hari intebe bikekwa ko ari yo yuriririyeho.
Ati: “Umugore akibibona, yihutiye gushaka umuhoro aca iyo mishipiri umusore yitura hasi, amukozeho asanga yapfuye. Yahise ahamagara abandi bana aho bari baryamye, nanjye ampamagara mu ma saa kumi z’igitondo, mva ku rusengero ndaza, anahuruza abaturanyi, dusanga koko byarangiye.”
Avuga ko nta kintu na kimwe babonaga cyamutera kwiyahura.
Ati: “Yari umwana mwiza w’imico n’imyifatire idakemangwa, ubona nta kibazo afite cyamutera kwiyahura. Natwe ubu byatuyobeye, inzego z’umutekano zahageze, dutegereje ibikurikiraho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba Munezero Ivan, avuga ko hategerejwe iperereza ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuko nta kindi bakeka cyateye uyu musore kwiyahura.
Ati: “Basanze yiyahuje imishipiri yazingazinzemo utuntu twishi akoramo ikiziriko. Umubyeyi we n’uyu mupasiteri wamubanaga mu rugo batubwiye ko nta mpamvu n’imwe bakeka yari kumutera kwiyahura kuko ntayo yabagaragarije, kuko ngo yari umwana w’imico myiza, anafashwe neza nk’umwana wo mu rugo.”
Yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima ku mpamvu iyo ari yo yose, kuko nubwo umuntu yagira ikibazo abandi batakizi, aho kucyihererana bikagera no kwiyambura ubuzima yakigaragariza ababyeyi be, abamurera, undi muntu yizeye cyangwa ubuyobozi, kigashakirwa igisubizo.
Ku byerekeranye no gufasha mu ishyingura rye, Gitifu Munezero yavuze ko abaturage b’uyu Murenge basanganywe umuco mwiza wo gutabarana ku buryo bitari bugorane, kimwe no gufata mu mugongo umuryango usigaye.