Icyogajuru cy’Abarusiya cyaguye mu nyanja y’Abahinde nyuma y’imyaka 50

Share this post

Icyogajuru cy’Abarusiya cyari cyaraheze mu kirere  kuva mu 1972 byamaze kwemezwa ko mu mpera z’icyumeru gishize byaje kurangira kigarutse ku Isi.

Icyogajuru kitwa Kosmos 482 cyoherejwe mu isanzure mu myaka irenga 50  byari byarateganyijwe ko kigomba kugera ku mubumbe wa Venus, gusa uru rugendo rwahagaritswe n’uko iki cyogajuru cyagize ikibazo muri moteri. Uko imyaka yagendaga ishira Niko iki cyogajuru cyagendaga kegera uyu mubumbe dutuyeho. Nk’uko byatangajwe n’ikigo cya leta gishijwe iby’isanzure, iki cyogajuru byarangiye kigarutse ku Isi.

Roscomos ushinzwe ibi byogajuru yanditse kuri telegram ko iki cyogajuru cyamanutse ku wa Gatandatu ahagana saa munani z’amanywa (2:00 A.m), aho cyaguye mu nyaja y’Abahinde m’uburengerazuba bwa Jakarta ho muri Indonesia.

Ibi byose byabaye byari byatangajwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishizwe iby’ikirere NASA.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *