Basketball: U Rwanda mu itsinda rikomeye mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Share this post

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abagabo yisanze mu itsinda rya Gatatu hamwe na Nigeria, Guinea na Tunisia mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2025.

Tombola igaragaza uko amakipe azahura mu matsinda yabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, muri Al Hazm Mall i Doha muri Qatar.

Itsinda rya mbere ririmo, Cameroon, Sudani y’Epfo, Libya na Cape Verde. Itsinda rya kabiri ririmo Senegal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Madagascar na Cote d’ivore.

U Rwanda ryashyizwe mu itsinda rya gatatu hamwe n’amakipe akomeye ku Mugabane arimo Nigeria, Guniea na Tunisia mu gihe itsinda rya kane ririmo Mali, Angola, Uganda na Misiri.

Muri buri tsinda hazazamuka amakipe atatu, yose abe 12 azahurire mu ijonjora rya kabiri, ariryo rizatanga atanu azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi.

U Rwanda rwabonye itike yo kwitabira iyi mikino nyuma yo kuza mu makipe 16 azakina Igikombe cya Afurika giteganyijwe kuzabera muri Angola tariki ya 12-14 Kanama 2025.

Muri rusange imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izitabirwa n’amakipe 80, aho Umugabane wa Afurika, uwa Amerika,  uwa Aziya na n’uwa Oceanie izatanga amakipe 16 buri umwe, mu gihe u Burayi buzatanga 32.

Irushanwa riheruka ryegukanywe n’u Budage bwatsinze Serbia amanota 83-77.

Icyo gihe umugabane wa Afurika wahagarariwe na Sudani y’Epfo na Cap-Vert zitabiriye ku nshuro ya mbere. Hari kandi Misiri, Angola na Côte d’Ivoire.

Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar kuva tariki ya 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *