Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bifuza koroherezwa kwitumiriza hanze intanga z’amatungo, kuko kenshi hari igihe bibagora kuzibona bitewe n’uko zitumizwa na RAB gusa, bigatuma rimwe na rimwe batazibonera igihe bazishakiye.
Umworozi mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Karushuga, Maridadi Peter, avuga ko yatangiye ubworozi mu mwaka wa 2015, yorora bisanzwe inka 200 zatangaga umukamo wa litiro hagati ya 80 na 150 ku munsi.
Nyuma yaje guhindura ubworozi yinjira mu bwa kijyambere, aho kuri hegitari hafi 80 yororeyeho ubu afitemo inka 80 zikamwa litiro hagati ya 500 na 650 ku munsi.
Ibi nabyo asanga bidahagije kuko ubundi yakabaye abona umukamo urenze uwo, ikibazo ngo kikaba kikiri igishoro kuko ubworozi ari ishoramari nk’irindi.
Ati “Ubworozi ni umushinga nk’indi yose wawukora nabi ntiwunguke nk’uko n’ibindi bishoboka. Urabona nk’ubu mpinga ubwatsi kuri hegitari 20 ariko nk’ubu nshoboye gufunga n’ahandi, nkahinga byasaba kugira inka zindi zingana nk’izi, urumva amata yakwikuba kabiri cyangwa gatatu.”
Akomeza agira ati “Ubutaha ugafunga n’ahandi hagana haruguru, nibura ugasiga nka hegitari eshanu (5) inka zigendamo gusa ahandi hose ukahahinga ubwatsi, umukamo wakwikuba kenshi.”
Guhindura ubworozi bwe yakoresheje uburyo bwo gushaka impfizi, agenda ahindura buhoro buhoro ariko ubu ngo aho ageze ni heza, kuko ubu amaze kugira inka imwe ikamwa hagati ya litiro 15 na 25.
Avuga ko hakiri ikibazo bifuza kuzaganira na RAB bakoroherezwa kwitumiriza intanga, bakazibikira ku buryo igihe inka yarinze bahita bayitera intanga bidasabye kujya kuzishaka kuri RAB, kuko rimwe na rimwe zitabonekera igihe.
Yagize ati “Ubundi intanga ziva muri RAB, icyifuzo yenda twazaganira na yo ni uko n’aborozi bashobora koroherezwa, n’ibyo uvuga ko zibura koko zirabura ariko bimaze koroshywa ku buryo abantu bazitumiriza, yenda na RAB igakomeza igatumiza byakoroha”.
Akomeza agira ati “Umuti urambye ni uko abantu bakwitumiriza izo ntanga ukazibika ukajya uzikoreshereza, utagombye kujya gusaba uko inka yarinze ngo usabe intanga ebyiri cyangwa eshatu kandi ngira ngo na Leta irabyumva.”
Ikindi avuga ko impfizi bakeneye zidahari, kuko ngo uko umuntu ageze ku mukamo runaka aba ashaka impfizi y’ubwoko bwiza butanga umukamo urushijeho.
Avuga ko mu bworozi bwe, ubu yahisemo gukoresha abavuzi bigenga kubera ko abasanzwe ba Leta batabonekera igihe, n’ubwo n’abigenga na bo bakiri bake ugereranyije n’ababakeneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ikibazo cy’abavuzi b’amatungo cyatangiye gukemuka, kuko uko aborozi babakenera baba benshi na bo biyongera cyane ku ruhande rw’abikorera.
Agira ati “Kubera ko Leta yabifunguye n’abikorera bashobora kujyamo bagatanga serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo, bwabaye uburyo bwo guhanga umurimo. Ibyo rero biroroha kuko uko isoko rihari ni nako na bo umubare wabo ushobora kwiyongera.”
Maridadi agira inama abandi borozi gushyira inka mu biraro zikagaburirwa, kuko kurisha zitabona ubwatsi buzihagije. Ikindi ni uko ziri mu biraro bidasaba umworozi guhinga ubwatsi ku buso bunini, ahubwo ashobora kwahira ubusanzwe zarishaga bikagabanya igishoro.
Umworozi mu Murenge wa Nyagatare, utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, avuga ko kenshi bakunze guhura n’ikibazo cy’ibura ry’intanga bikadindiza ubworozi bwabo.
Yagize ati “Uhamagara veterineri akakubwira ngo intanga runaka ntiziraboneka kandi inka yarinze. Nyuma y’iminsi ibiri yarindutse akakubwira ko noneho zabonetse.”
Avuga ko bishoboka hakabaho abandi bantu bazitumiza bakazicuruza, byakorohereza aborozi cyane mu kuvugurura ubworozi bwabo.
Umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe Ubworozi, Dr Solange Uwituze, avuga ko bishoboka ko umworozi yakwitumiriza intanga hanze y’Igihugu.
Yagize ati “Birashoboka, intanga bazitumiriza ariko babanje gusaba na RAB icyangombwa cyo kuzizana, tukanareba ko bujuje ibisabwa mu kuzifata neza”.

Icyakora avuga ko barimo kwagura ubushobozi ku buryo mu mezi macye, ikibazo cy’intanga zitabonekaga uko bikwiye kizaba amateka.
Mu Karere ka Nyagatare habarirwa aborozi 19,275 harimo 191 bamaze kubaka ibikorwa remezo nkenerwa, kugira ngo umworozi abashe korora kijyambere.
Ubu habarirwa inka zirenga ibihumbi 230 zitanga umukamo wa litiro zirenga 100,000 ku munsi.