Iraswa ry’uyu musore ryabereye mu gace ka Bayelsa gaherereye mu gihugu cya Nigeria, ku wa 16 Gicurasi 2025.
Polisi yo muri aka gace niyo yemeje urupfu rw’uyu musore w’imyaka 27 witwaga Daniel Ayama. Bagenzi be barikumwe batatu bakomerekejwe n’aya masasu bahise bajyanwa ku bitaro kwitabwaho.
Umuvugizi wa polisi ya leta, DSP Musa Muhammad yatangaje ko umwe mu barokotse ubu bwicanyi witwa Pelemoboi Antony w’imyaka 27 yavuze ko bahuye n’abagizibanabi babatezi ambushi bakabarasaho ubwo bavaga mu kirori cyo kwizihiza isabukuru ya mugenzi wabo, yavuze ko batabashije kumenya aba bagizibanabi.
DSP Musa Muhammad yatangaje ko batangiye iperereza ryo gutahura abahishe inyuma y’ubu bwicanyi. Yagize ati:
“Turifuza kubamenyesha ko Polisi ya Bayelsa ikomeje iperereza ku bwicanyi bwabaye ahagana saa saba, kuwa 16 Gicurasi 2025. Itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba ryamaze kubona imodoka ya Toyota yatobowe n’amasasu. Twamaze kubona ibimenyetso by’ibanze.”
Abarokotse ubu bwicanyi ni umukobwa witwa Betty Captain Vivian, Emmanuel Ebenipere na Pelemoboi Antony, aba bose barikwitabwaho.
Polisi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hage hirindwa ibyaha nk’ibi.