Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse amasengesho abera mu Karere ka Ruhango ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe.
RGB yavuze ko aho ayo masengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.
Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr. Uwicyeza Doris Picard, yavuze ko ayo masengesho ahuza imbaga nini y’abaturutse mu gihugu hose no hanze yacyo yahagaritswe nyuma y’isesengura ryakozwe ku bwitabire n’imyiteguro y’ayo masengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka.
Mu ibaruwa yashyizeho umukono, Dr Uwicyeza yagize ati: “Byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.”
Yakomeje atanga urugero rw’amasengesho yabaye ku wa 27 Mata 2025, ahabaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.
Mu rwego rwo gushaka ingamba zo kubingabunga ubuzima bw’abaswngera ku Ngoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, RGB yavuze ko ayo masengesho ahagaritswe kugeza igihe hazashyirwaho ingamba zituma hatazongera kubaho ibibazo bishyira abahasengera mu kaga.