Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Loni, ko u Rwanda rwiteguye kwakira amashami, porogaramu, inzego n’ibikorwa bimwe bya Loni.
Nyuma y’amavugurura arimo gukorwa na Loni ashingiye ku kwimura amashami yayo mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku itariki 15 Gicurasi 2025, amubwira ko u Rwanda rwiteguye kwakira amashami ya Loni.
Iyo baruwa igaragaza ko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kuba igicumbi cy’ibigo mpuzamahanga kandi ko zakora zidahenzwe, zitekanye ndetse zaba zikorera ahantu hatuma zuzuza inshingano zazo.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagaragarije Loni ko Umujyi wa Kigali uherereye ahantu byoroshye koroshya ingendo z’indege.
Iyo baruwa igira iti: “Ibyo byiyongeraho kuba u Rwanda ari igihugu gifite politiki itajegajega, inzego zitanga umusaruro, kandi gitekanye ku buryo bituma ubwo butumwa n’abakozi babaho neza”.
Ikomeza igira iti: “Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gutanga ibiro n’ibindi by’ibanze, mu gihe inakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere rirambye by’imiryango ya Loni iri mu Mujyi wa Kigali.”
Mu gihe Loni yaba yemeye ubusabe bw’u Rwanda, u Rwanda rwemeye ko rwasonera imisoro n’ubudahangarwa ku bakozi b’uyu muryango.
U Rwanda rusaba ko Loni yashyiraho itsinda rya tekiniki ryakorera uruzinduko mu Rwanda kugira ngo haganirwe kuri iyo gahunda.
Biturutse ku kibazo cy’ubukungu, hatangiye kuganirwa uko amwe mu mashami ya Loni akorera i New York n’i Geneve mu Busuwisi yakwimurirwa mu bice bidahenze.
Ni ibintu byatangiye kuganirwaho ubwo mu nzego zimwe na zimwe za Loni hari hatangiye gukorwa amavugurura ajyanye n’abakozi ku buryo bamwe babuze imirimo.
Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, OMS, ni hamwe mu ho aya mavugurura agomba gukorwa, ku rundi ruhande Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, UNHCR, haherutse gutangazwa ko riteganya kugabanya abakozi nibura 6 000.