Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko ibishanga 5 birimo gutanywa mu Mujyi wa Kigali, bizashyirwamo inzira za kilometero 58,5 zagenewe abanyamaguru n’abagendera ku magare, hagamijwe guteza imbere imyidagaduro n’imikino mu Murwa Mukuru Kigali.
Umukozi wa REMA ushinzwe Porogaramu yo gucengeza ibikorwa by’ibidukikije muri gahunda za Leta no kurengera urusobe bw’ibinyabuzima, yagaragaje ko inzira zose z’abanyamaguru n’abanyamagare zizaba zirambuye kandi hagashyirwa intebe kuri buri metero 500 kugira ngo zorohereze buri wese.
Ibikorwa byo gutunganya ibishanga bine ari byo Kibumba cya hegitari 68, Nyabugogo cya hegitari 131, Rugenge-Rwintare cya hegitari 65, na Gikondo gifite hegitari 162 bigeze kuri 56%.
Igishanga cya Rwampara cya hegitari 65 cyo kigeze kuri 20% kubera ko imirimo yatangiye bitinze, nk’uko Uwera yakomeje asobanura.
Igishanga cya Rwampara giherereye mu majyaruguru y’ibindi bishanga bine biri muri uyu mushinga kandi gihura n’igishanga cya Gikondo. Igishanga cya Gikondo giherereye hagati ya Remera, Kimihurura na Kicukiro.
Uwera yavuze ko igishanga cya Gikondo gihura n’icya Rugenge-Rwintare, kiri hagati y’Umurenge wa Kacyiru n’uwa Muhima ahazwi nka Poids Lourds.
Icya Rugenge-Rwintare gihura n’igishanga cya Nyabugogo n’icya Kibumba hafi y’ahahoze uruganda rwa UTEXRWA n’icyicaro cy’Umuryango Utabara Imbabare (Red Cross), hagati ya Kinyinya, Gisozi na Kacyiru.
Igishanga cya Nyabugogo gitangirira ahazwi ku Kinamba, giherereye hagati ya Gatsata, Muhima na Gisozi.
Uwera ati: “Ibishanga bitanu byose bifite ubuso bungana na hegitari 500, bikora ku Mirenge 10. Nyuma yo gutunganywa, bizahindura isura ya Kigali. Bizafasha kugabanya imyuzure, kunoza ubuziranenge bw’amazi, kugarura ubusitani kamere no kuba ahantu ho kwidagadurira. Ni yo mpamvu hazubakwa ibirometero 58.5 by’inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare.”
Gusana ibi bishanga byangiritse bizafasha abantu bagera ku 220,500 mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, cyane cyane abatuye ahantu hakunze kwibasirwa n’imyuzure cyangwa ibyago by’ibura ry’amazi, kubera ko kwangirika no kwanduza ibishanga byagize ingaruka mbi ku bwiza n’ubwinshi bw’amazi.
Uwera yongeyeho ati: “Turi no gusana inzira z’amazi zashoboraga gutuma ahantu hatandukanye harimo na Nyabugogo huzura.”
Umushinga watangiye mu 2021 hakorwa inyigo, imirimo nyirizina yo kubaka yatangiye muri Werurwe 2024. Ati: “Duteganya kurangiza imirimo mu kwezi k’Ukuboza 2025.”
Inyigo y’ibanze yagaragaje ko hakenewe miliyoni 82 z’amadolari ya Amerika kugira ngo umushinga wose ushyirwe mu bikorwa, ndetse Uwera yavuze ko miliyoni 36 z’amadolari zamaze kuboneka ku cyiciro cya mbere.
Ati: “Icyiciro cya kabiri kizashakirwa ishoramari ry’abikorera”.
Ibikorwa biteganyijwe muri ako gace bizaba birimo, Ikigo cy’abashyitsi (visitors’ centre) kizubakwa mu bikoresho bikomeye, kikazaba kiri ku muryango winjira mu gishanga gitanga amakuru ku bidukikije byacyo n’uko bigomba kurindwa.
Aho kurebera inyamaswa n’amazi (observation decks), aho kwifotoreza hafi y’amazi,
Inkingi z’urumuri (light poles) ku mpamvu z’umutekano, Imikino (football, volleyball, basketball), Gym yo hanze. Aho abana bakinira (active play areas).
Ibikorwa by’ubukungu, birimo gukodesha amagare, utubari duto, ahabera ibirori no kumurikira impano, gukodesha ibibuga by’imikino, aho gufatira amafunguro n’ibyo kurya byoroheje.
Aho kuruhukira harimo intebe, ubusitani bw’amashyamba haba hari n’amazi.
Ahantu hateganyirijwe ibirori by’umuco (amphitheatre).
Abazashora imari bazanateganya gukora ibiyaga bito mu bice bimwe by’ibi bishanga.
Igishanga cya Nyabugogo kizashyirwamo ibikoresho bigabanya imyuzure yangiza imihanda, gukora ikiyaga n’inkengero z’amazi mu rwego rwo kunoza isura ya Kigali.
Mu gishushanyo mbonera cy’ibishanga mu Mujyi wa Kigali, hegitari 3,888 zagenewe kubungabungwa, izindi hegitari 3,851 zagenewe gukoreshwa mu buryo burambye, naho hegitari 1,421 zagenewe ubukerarugendo n’imyidagaduro.