Niba uri umuhanzi (Content Creator) mu Rwanda haba mu gusetsa, kuririmba, kwigisha, gukora ibiganiro by’amajwi (Podcasts), cyangwa uri umuntu ufite abagukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga, usobanukiwe neza imvune, umwanya, n’imbaraga bisaba mu rugendo rwo kubaka izina no kuzamura umubare w’abantu bagukurikira. Ariko se, guhindura uko gukundwa n’izo “likes” mo amafaranga afatika ajya kuri konti yawe bimeze urabisobanukiwe ? Ndabizi akenshi biragorana ku buryo bamwe bumva ko iby’amafaranga bifite ba nyirabyo cyangwa kugaragara kuri Social Media bakabifata nko gutwika no kwishimisha gusa.
Aha niho Agaseke kaje nk’igisubizo k’indashyikirwa. Nk’urubuga rwubakiwe by’umwihariko gufasha abanyarwanda bafite impano, rugamije guha abafana babo uburyo bworoshye kandi bwizewe bwo kubashyigikira mu buryo bw’amafaranga. Aho kwirushya n’imbuga z’amahanga zigoye gukoresha cyangwa uburyo bwo kwishyura butaboneka mu Rwanda, Agaseke karabyoroheje: Ihuza (Link) imwe, uburyo bwinshi bwo kwinjiza.
Wakibaza uti: Ese “Agaseke” ni iki ?
Mu nshamake, Agaseke ni “paji mberajisho” (landing page) uhurizaho byose. Ni link imwe gusa ushyira muri Bio yawe kuri Instagram, TikTok, cyangwa X (Twitter). Maze abagukurikira bayikandaho, bagahita bagera kuri paji yawe yubatse neza, kandi iteguye neza mu buryo bwa kinyamwuga, aho bashobora kugushyigikira mu buryo butandukanye.
Icyiza cyihariye: Agaseke gakoresha uburyo bwo kwishyura bumenyerewe mu Rwanda nka Mobile Money (MoMo). Ibi bivuze ko umufana wawe atagikeneye ikarita ya Banki (Visa/Mastercard) ngo agushyigikire; akoresha telefone ye gusa nk’uko asanzwe agura amayine cyangwa umuriro.
Uburyo 5 bwo kwinjiza amafaranga ukoresheje Agaseke
1. Kwakira Ishimwe n’Impano (Tips & Gifts)
Tekereza ko umufana wawe yakugurira “ikawa y’ikoranabuhanga” nk’ishimwe ry’ibyo ukora. Abagukurikira bashobora kuguha amafaranga make cyangwa menshi mu buryo bw’ishimwe (Tip) kugira ngo bakwereke ko banyuzwe n’ibyo ubagezaho.
2. Kugurisha Ibihangano n’Ibikoresho (Digital Products & Merch)
Ntabwo ukeneye kubaka urubuga rugezweho rwo kugurishirizaho (E-commerce). Ushobora gushyira kuri Agaseke: Indirimbo cyangwa injyana (Beats), amafoto n’amashusho meza cyangwa ibitabo (PDFs), cyangwa amasomo wigisha (Online courses).
3. Gusangiza Abantu Ibihangano Byihariye (Exclusive Content)
Hari igihe uba ufite ibintu bitari ibya buri wese. Agaseke kagufasha gushyiraho amafoto cyangwa videwo bitabonwa n’undi muntu wese utarishyuye.
4. Kubaka Umuryango n’Ubusabane (Private Community)
Agaseke kaguha umwanya wo kuvugana mu buryo bw’ibanga n’abantu bagiye bagushyigikira. Ibi bituma uva mu rusaku ruri mu bice by’ibitekerezo (comments) ku mbuga nkoranyambaga.
5. Gukora Tombola n’Amajonjora (Giveaways)
Niba ushaka guhemba abagukurikira mu buryo bw’umucyo, Agaseke kagufasha gukora “Lucky Draws” cyangwa ibibazo (Quizzes). Sisitemu y’Agaseke niyo yitoranyiriza uwatsinze mu buryo bwigenga.
Kwakira amafaranga byo bimeze bite?
Kimwe mu bintu byagoraga abanyarandandanda mu Rwanda, ni ukubona amafaranga bakoreye kuri internet. Agaseke kaje gukuraho uwo mutwaro. Yohererezwa kuri MoMo yawe cyangwa Konti ya Banki buri kwezi mu buryo buzira amakemwa.
Ese birahenze?
Kwiyandikisha no gukora paji yawe ni ubuntu 100%. Agaseke ntabwo kaguca amafaranga ya buri kwezi (Subscription). Gafata 10% gusa ku mafaranga winjije kugira ngo urubuga rurusheho gukora neza.
Uburyo bwo gutangira
Fungura Paji: Jya kuri agaseke.me ufungure konti, uhitemo izina ryiza, maze ushyireho n’ifoto yawe.
Shyiraho ibyo ukora: Hitamo niba ushaka kwakira impano, kugurisha ibintu, cyangwa gushyiraho amazina y’amasomo utanga.
Sangiza abandi: Fata link yawe (agaseke.me/izina-ryawe) uyishyire muri Bio y’imbuga nkoranyambaga zawe.






















