Perezida Kagame yavuze ku buryo Tshisekedi yahawe ubutegetsi mu manyanga Kenyatta na Ramaphosa bareba

Kabila na Tschisekedi
Yisangize abandi

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko uburyo Félix Antoine Tshisekedi yabaye Perezida burimo ikibazo, kuko yahamagawe mu biro ahabwa ubutegetsi, kubera inyungu yari yitezweho.

Ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibyagezweho mu myaka 31 nyuma yo kwibohora, ibibazo byo muri RDC n’ibindi.

Perezida Kagame yashimangiye ko ikibazo cyo muri Congo abantu bakirebera hejuru gusa, bagahitamo kugereka amakosa k’u Rwanda, AFC M23 cyangwa Joseph Kabila wayoboye RDC.

Ati “Bamwe mu bantu boroshya cyane iki kibazo, bakagifatira hejuru, ni ugushyira amakosa kuri AFC/M23, u Rwanda, uwahoze ari Perezida wa RDC wavuzeho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko muri RDC hari ibibazo byinshi, akomoza no ku buryo Tshisekedi yagiye ku butegetsi.

Ati “Ese muzi uko Perezida uriho ubu yabaye Perezida? Yarahamagawe mu biro, ubundi uyu mugabo watekerezaga ko abonye uburyo bwiza amuha ubutegetsi, kandi bari babizi ko hari abantu bari kubibona, abakuru b’ibihugu, mwari mubizi?”

Perezida Kagame yavuze ko mu babonye ibi biba harimo na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya.

Ati “Umwe muri bo ni uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta undi yari Perezida wa Misiri, Sisi undi ni Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, muzasabe kugenda mukabonana nabo ubundi mubabaze ibi bibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo biri muri Congo bidakwiriye kugerekwa k’u Rwanda cyane ko ntaho ruhuriye n’itangiriro ryabyo.

Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagiye Agaragaza ko Tshisekedi yagiye ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko ariko ntawe ubimuryoza kubera inyungu ibihugu bifite muri RDC.

Muri Mutarama 2025, yavuze ko Tshisekedi atigeze atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018 no mu 2023.

Yatangaje ibi bihugu bikomeye byavuze ku matora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite yabaye mu Rwanda muri Kanama 2024, ariko ko bitigeze bivuga ku yabaye muri RDC inshuro ebyiri; nyamara bizi neza ko Perezida Tshisekedi atatowe n’abaturage.

Yagize ati “Murabizi, twavuze ku matora yabaye hano n’ibindi, abantu batubwira ko bashaka demokarasi ahantu hose, basaba ko haba amatora, umuntu uri gutera ibibazo muri iki kibazo ndi kuvuga kiri hagati y’u Rwanda na RDC inshuro ebyiri ntiyatowe, kandi murabizi. Murabizi?”

Perezida Kagame yagaragaje ko kubona ko Tshisekedi atatsinze amatora bidasaba ibimenyetso kuko byigaragaza, ariko ko ibihugu byabyirengagije, ntibyagira icyo bibivugaho kubera uburyarya no mubogama.

Ati “Uyu mugabo Tshisekedi ubwa mbere ntiyatowe kandi murabizi. Ntimubivugira mu ruhame, njye ndi kubivugira mu ruhame, ni ryo tandukaniro gusa, murabizi. Ubwa kabiri nta cyabaye kandi murabizi. Ni izihe ndangagaciro mutubwira ko mukubitira abantu, ku bandi ntimumenye icyo gukora?”


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *