Mu minsi ishize ni bwo amakuru y’ubukwe bw’umuhanzi ISHIMWE Vestine usanzwe uririmba indirimbo zo guhimbaza imana yagiye hanze. Binyuze mu mashusho yasakajwe ku mbugankoranyambaga uyu ISHIMWE Vestine yagaragaye asezerana na Ouedraogo Idrissa, ibi ni ibirori byabereye mu murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ku wa 15 Mutarama 2025.

Nyuma y’aya makuru, abakunzi b’uyu muhanzi bategerezanyije amatsiko umunsi ubukwe bw’uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana buzataha. Kuri uyu wa 05-07-2025 rero amatsiko yashize kubera ko ari bwo ubukwe bwa ISHIMWE Vestine na Ouedraogo Idrissa bwatashywe.
Dukurikije amakuru dukesha InyaRwanda.com bivugwa ko ubu bukwe buri kubera mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo. Ureste abatumiwe bari gukurikiranira ubu bukwe muri iyi nyubako, ubu bukwe kandi buri guca live kuri Youtube channel ya MIE, aho bukurikiranywe n’abasaga ibihumbi 20,000, nubwo imibare ishobora kwiyongera.
Muri ubu bukwe uyu mugabo w’umunya Burkina Faso Idrissa Ouédraogo yaje gusabirwa n’umunyarwanda, nubwo barigucishamo bakavangamo ururimi rw’igifaransa ariko ubukwe buri mu Kinyarwanda. Ni ubukwe bwishimiwe cyane ukurikije ibitekerezo birigutangwa n’ababukurikiye.
Kugeza ubu, ibirori biracyakomeje kubera ko bakiri gusaba uyu ISHIMWE Vestine kandi uyu munya Burkina Faso yamaze guhabwa uyu mukubwa.
Soma izindi nkuru zacu unyuze hano
