Bruce Melodie yasabye imbabazi ku bwo kudataramira i Rubavu

Bruce melody yasabye imbazi abafana be
Yisangize abandi

Nyuma yo kudataramira i Rubavu mu gitaramo Toxic Xperience, Bruce Melodie yasabye imbabazi abafana bari baje kumushyigikira kubera ikibazo cy’umuriro.

Mu ijoro ryakeye, Bruce Melodie yari mu bahanzi bari gutaramira mu gitaramo Toxic Xperience cyabereye mu karere ka Rubavu.

Kuva ku itangiro, nta kibazo cyari gihari kugeza ubwo Kivumbi yageze ku rubyiniro atangiye kuririmba indirimbo ya mbere umuriro uhita ugenda.

Nyuma y’uko umuriro ugiye, waje kongera kugaruka nyuma y’igihe kirekire kiri hagati y’iminota 30 na 45 hanyuma abavangamiziki bongera gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Ikibazo cy’ibyuma cyakomeje gukururuka dore ko byatangiye kujya bivuga gacye ubundi bigahita bizima bikamara undi mwanya muremure.

Mu masaha ya saa tanu, nibwo bamwe mu bantu batangiye kugenda basohoka gake gake nyuma yo kubona ko umuriro uzanye ibibazo gusa abandi bakomeza gutegerezanya icyizere cy’uko umuriro ushobora gutuza ibyuma bikavuga neza.

Mu masaha ya saa sita ni bwo abantu babonye ko ibyuma bitagikunze hanyuma igitaramo gihagarara Bruce Melodie adataramanye n’abanya-Rubavu nk’uko babyifuzaga.

Nyuma yo kudataramira abakunzi be bamuherukaga mu bitaramo bya MTN Iwacu Mzika Festival byabaye mu mwaka washize, Bruce Melodie yasabye imbabazi abafana be.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Story, yagize ati “Ku muryango wanjye wo ku Gisenyi, nari niteguye neza kubataramira mu gitaramo Toxic Xperience ariko kubera ikibazo cy’amajwi kitateganyijwe kandi kikaba kitari mu bushobozi bwanjye, ntabwo nabashije kujya ku rubyiniro.”

Soma izindi nkuru zacu hano

Akomeza agira ati “Ndabizi ko benshi muri mwe mwari mwasohotse kubera njye, kandi mbasabye imbabazi. Turi kuganira kugira ngo turebe uko twabikemura neza tukabaha igitaramo.”

Abanya-Kigali ndetse n’abanya-Rubavu bari bitabiriye Toxic Xperience ku bwinshi ndetse umujyi wose wabonaga ko wuzuye ibyishimo n’urukundo.

Reba indirimbo nshya Bruce Melodie aherutse gusohora


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *