Abacanshuro baturutse muri Colombia bakorana na Blackwater y’Abanyamerika bageze muri Congo, aho bo na FARDC bahawe misiyo yo kwigarurira imijyi ya Goma na Bukavu.
Abo bacanshuro hamwe n’ingabo za FARDC ku munsi w’ejo hashize bafashijwe n’indege kuva i Kisangani n’i Kindu berekeza i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.
Ubwo bageraga ku cyambu mpuzamahanga cya Kalemie, bahise berekeza mu mujyi wa Uvira, urinzwe bikomeye.
Biteganyijwe ko i Uvira ari ho bazahurira n’izindi ngabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yose ya Wazalendo, maze banoze umugambi wo kongera kwigarurira imijyi ya Bukavu na Goma.
Ihuriro AFC/M23 rivuga ko rigitegereje ibiganiro bya Doha muri Qatar, mu gihe Perezida Félix Tshisekedi akomeje kugaragara nk’udashyigikiye inzira y’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru avuga ko aba bacanshuro baturutse muri Colombia bageze muri RD Congo, bigizwemo uruhare na Dean Erick Prince binyuze mu kigo cye cya Blackwater cyasinyanye amasezerano na Kinshasa.
Aba bahoze mu gisirikare cya Colombia bamaze kwigarurira isoko mpuzamahanga ry’abacanshuro, aho bajyanwa mu mirwano cyangwa mu kurinda abacuruzi ruharwa b’ibiyobyabwenge.
Kuva mu mwaka wa 2000, aba bacanshuro bamaze koherezwa mu ntambara hirya no hino ku isi, cyane cyane mu Burusiya, Yemen, Libya, Somalia na Afghanistan.
Muri Afurika, bivugwa ko aba bacanshuro b’abanya-Colombia barimo kurwana muri Sudani, aho abarenga 300 bafatanya n’Ingabo za RSF.
Binjiye muri RDC mu gihe, mu mpera za Mutarama 2025, abacanshuro baturutse muri Romania barwanaga ku ruhande rwa RD Congo banyuze mu Rwanda bava i Goma, nyuma yo gusabirwa inzira.
Abo bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania, bafatanyaga na FARDC mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.
Nyuma y’uko umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma utsinze FARDC n’abo bari bafatanyije, aba bacanshuro bishyikirije MONUSCO maze basabirwa inzira basubizwa iwabo.
Amakuru avuga ko aba Banya-Colombia biyambajwe na Tshisekedi bazajya bahembwa amadorali arenga ibihumbi 15 buri kwezi, mu gihe abasirikare ba FARDC bahembwa intica ntikize.
Amasezerano mpuzamahanga ku bijyanye n’intambara abuza ikoreshwa ry’abacanshuro mu ntambara.
