Koreya y’Epfo igiye guha abaturage bayo amafaranga y’ubuntu

Korea
Yisangize abandi

Ubuyobozi bwa Koreya y’Epfo bwatangaje ko bugiye guha abaturage bose b’icyo gihugu amafaranga y’ubuntu, agamije gufasha mu kuzamura ubukungu binyuze mu kongerera abaturage ubushobozi bwo kugura ibintu bitandukanye.

Ni gahunda yagenewe ingengo y’imari yihariye ya miliyari 23,3 z’Amadolari. Yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo ku wa 4 Nyakanga 2025.

Guha ayo mafaranga abaturage bizakorwa mu byiciro bibiri aho icya mbere kizatangira ku wa 21 Nyakanga kugeza ku wa 12 Nzeri 2025.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Wungirije wa Koreya y’Epfo, Kim Min-jae yagize ati “Tuzategura neza itangwa ry’aya mafaranga kugira ngo afashe ubukungu kuzamuka binyuze mu kongerera abantu ubushobozi bwo kugura no gufasha abatishoboye.”

Buri muturage muri Koreya y’Epfo mu cyiciro cya mbere azahabwa 150.000 by’Ama-won akoreshwa muri icyo Gihugu (110$).

Ayo mafaranga azatangwa ashyirwa ku makarita yo kwishyuriraho asanzwe akoreshwa ariko abadakoresha iryo koranabuhanga inzego z’ibanze zizabafasha kubona ibyangombwa bimerera kugura ibintu runaka bakoresheje ya mafaranga ariko batayahawe mu ntoki.

Mu gutanga ayo amafaranga ariko ab’amikoro make bo bazahabwa ayisumbuyeho kuko uretse ayo madolari 110 agenewe buri muntu bo bazahabwa andi ku ruhande.

Imiryango ikennye cyane n’iy’abagore barera abana bonyine badafite abo babana nk’abashakanye bazongerwa amadolari 220.

Abasanzwe bahabwa na Leta inkunga yo kwibeshaho bo bongerwe andi mdolari 290 mu gihe abatuye mu byaro bo bazongerwa andi madolari 37.

Icyiciro cya kabiri cyo gutanga ayo mafaranga giteganyijwe kuva ku wa 22 Nzeri kugeza ku wa 31 Ukwakira 2025.

Icyo gihe hazatangwa amadolari 73 ku bantu bagize ijanisha rya 90% by’abinjiza amafaranga make muri Koreya y’Epfo.

Koreya y’Epfo isanzwe ari Igihugu cya kane gikize muri Aziya, gusa ubukungu bwayo bwatangiye kugenda nabi mu 2024 bitewe n’ibibazo byo kweguza Yoon Suk Yeol wari Perezida w’icyo gihugu.

Perezida mushya wa Koreya y’Epfo, Lee Jae-myung yatangiranye ingamba zo kuzahura ubukungu bw’icyo gihugu zirimo kunganira abaturage mu kubona ubushobozi bwo kugura no kongera ishoramari mu by’Ubwenge Buhangano.

Impuguke mu bukungu zivuga ko uko kunganira abaturage bishobora kuzakurura gutakaza agaciro kw’ifaranga kuko ayo mafaranga azaboneka binyuze mu nguzanyo icyo gihugu kizafata ngo izibe icyuho cya 4,2% by’Ingengo y’imari; ibizatuma umwenda wose Koreya y’Epfo ifite ugera kuri 49,1% b’Umusaruro Mbumbe wayo.

Soma izindi nkuru zacu hano


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *