Polisi yo m’Ubuhinde (India) yatangaje ko yavumbuye umugore ukomoka m’Uburusiya wiberaga mu ishyamba rya wenyine n’udukobwa twe tubiri (2).
Nkuko byatangajwe n’apolisi yo m’Ubuhinde, uyu mugore yitwa Nina Kutina afite imyaka 40, akaba afite abana babiri umwe w’imyaka 6 n’undi w’imyaka 4, basanzwe mu musozi wa Ramatirtha kamwe mu dusozi dukunda gusurwa n’abamukerarugendo, aka gasozi kakaba gaherereye ku nkombe za Karnataka. Umukuru wa polisi yavuze ko uyu muryango wari umaze igihe kingana n’icyumweru wibera mu ishyamba aho wari ucumbitse mu isenga (Akavumo) .
Polisi yahise itangaza ko bagiye gukora ibishoboka byose bagashaka visa ya Kutina, maze agasubizwa m’Uburusiya. Kugeza ubu aba bombi bacumbikiwe mu nyubako ishyirwamo ababa m’Ubuhinde mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Urashaka akazi kanda hano
Abapolisi bavuze ko uyu Kutina yicaniraga buje kugira ngo abone urumuri, kandi bongeyeho ko igihe bakoraga iperereza baje kumenya ko uyu Kutina ashaka gukomeza kwibera mu ishyamba ari kuramya Imana.
Sridhar yavuze ko Kutina yababwiye ko yahoze afite akazi ko kwigisha ururimi rw’Ikirusiya m’Ubuhinde mu gace ko k’unkombe za Goa gaherereye mu majyepfo y’Ubuhinde. Sridhar yagize ati:
“Nta kidasanzwe cyabaye, icyatumye aza hano ni uko akunda kwibera ahantu hatuje kandi hari ibindi biremwa”
Sridhar yakomeje avuga ko basanze amafoto y’ibigirwamana by’Abahindu mu kavumo kari gatuwemo n’uyu mugore. Mu mafoto yasakajwe na polisi Kutina agaragara imbere y’amarido akozwe mu mabara y’umutuku imbere k’umuryango w’ubuvumo yiberamo.
Ambasade y’Uburusiya muri New Delhi ntacyo yigeze ivuga kuri uyu muturage wabo.
Kutina akimara gufatwa yahise yohereza inshuti ye ubutumwa agira ati:
“Ubuvumo bwacu aho twiberaga m’ubuzima bw’amahoro burangirijwe”
Ahamagawe na Associate Press ntacyo yigeze asubiza. Nubwo ikinyamakuru News Agency Press kivuga ko Kutina yavuze ko iminsi yose yamaze muri kariya kavumo yayimaze ashushanya, aririmba, asoma ibitabo, kandi yibereyeho neza we n’umuryango we.
