Nyagatare:Urubyiruko n’abagore bakangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe ahari haba mu buhinzi ndetse no mu bworozi.

Yisangize abandi

Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije bo mu karere ka Nyagatare bahuguwe ku mishinga ibateza imbere no kurengera ibidukikije, barushaho kubyaza umusaruro amahirwe agaragara aho batuye mu kuzamura ubukungu n’iterambere ryabo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, ubwo ishaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryahuguraga abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Nyagatare ku mishinga ibateza imbere arinako bigishwa uburyo bwo kuzirikana no kurengera ibidukikije.Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije bo mu karere ka Nyagatare bahuguwe ku mishinga ibateza imbere no kurengera ibidukikije, barushaho kubyaza umusaruro amahirwe agaragara aho batuye mu kuzamura ubukungu n’iterambere ryabo.Bamwe mu barwanashyaka b’iri shaka , bavuga ko bungutse byinshi kandi bagiye kubishyira mu bikorwa babikangurira n’abandi.Dufite umukiza yagize ati:”Amahugurwa atwunguye byinshi batubwiye ko watera imbuto,dore ko tugeze mu kwezi ko gutera imyaka,ngiye gufata iyambere ntere avoka ,imyembe n’ibindi byamfasha mu kwiteza imbere.”Dusabimana Reverien nawe ati:”Icyo nungutse nuko menye ko amafaranga make wayakoresha mu bworozi worora inkoko,n’ibindi.Ikindi menye ko hari ubutaka tutakoreshaga uko bikwiye rero tugiye gutera imboga n’imbuto kandi tutangurije ibidukikije arinako duhingisha ifumbire y’imborera.”Debite Icyizanye Masozera avuga ko urubyiruko ndetse n’abagore bakwiye kubaho neza Kandi babigizemo uruhare bahereye kumahirwe agaragara mu karere ka Nyagatare haba mu muhinzi ndetse no mu bworozi.Ubuyobozi bw’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije busaba abarwanashyaka baryo kwiteza imbere Kandi bazirikana kurengera ibidukikije,irishaka riri guhugura urubyiruko n’abagore uko biteza imbere bahereye kuri bike bafite.Yagize ati:”Turabakangurira kwiteza imbere babaumusemburo w’iterambere bajya mu mishinga iciriritse,bagahinga bakizigama bakororo bakajya mu makoperative.”Yakomeje agira ati:”Buri muntu akwiye gutera n’ibura ibiti 10 by’imbuto kandi byabafasha,bakora ifumbire y’imborera ndetse bahinga ibigori n’ibindi nibuka kibungabunga ibidukikije.”Uretse amahurwa agamije iterambere no kurengera ibidukikije Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryakoze amatora y’abayobozi barihagararira mu rwego rw’akarere ndetse n’Umurenge, kugira ngo bajye bafasha abandi barwanashyaka bo mu karere ka Nyagatare.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *