Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zo mu mashuri zishinzwe zikumira ibyaha

Yisangize abandi

GATEOFWISE.COM/17SEPT

Ku wa 17 Nzeri 2025, ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabumbwe mu Murenge wa Mamba, habereye igikorwa cyo gushimira no guhemba Anti-crime Clubs, ku bufatanye bw’Akarere ka Gisagara na Polisi y’u Rwanda.

Madamu Dusabe Denise, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye abanyeshuri bibumbiye muri ayo matsinda gushyira imbere amasomo, ariko banakomeza gufatanya mu gukumira ibyaha no kutadohoka ku ngamba nziza bihaye.

ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi wa Community Policing muri Polisi y’u Rwanda, yasobanuye ko inshingano za Polisi zitagarukira ku gucunga umutekano gusa, ahubwo zigaruka no ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bufatanye. Yibukije abanyeshuri ko icyaha nta nyungu kizana, ucyishoramo ni we ubanza guhura n’ingaruka, abasaba kandi kutarebera ibibi ngo baceceke ahubwo bakaba ijisho rikumira icyaha aho bari hose.

Mu bihembo byatanzwe, Club Indatwa za Gisagara ni yo yitwaye neza kurusha izindi mu Ntara y’Amajyepfo, ihabwa ibihembo birimo amakayi, ibikapu, inkweto, amakaramu n’ibindi bikoresho by’ishuri.

Abanyeshuri barenga 1900 bitabiriye, bibukijwe indangagaciro z’Umuco nyarwanda zirimo gukunda igihugu, kugira ikinyabupfura, kwiga bagatsinda, kwirinda ibiyobyabwenge no kuba “Nkore neza bandebereho.”


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *