GATEOFWISE.COM/18SEPT
Yulia Navalny, umugore wa Alexei Navalny, yongeye gushinja Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuba ari we wagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we. Alexei Navalny yari umwirabura w’ubutegetsi bwa Putin, wamamaye mu kugaragaza ruswa mu buyobozi, kwikubira umutungo wa Leta, n’ubundi bikorwa by’ubucuruzi butemewe.
Yashyize ahagaragara amashusho y’inyubako y’agatangaza bivugwa ko ari iya Putin, kandi yakomeje kugaragaza uburyo Perezida n’abo hafi ye bagwiza umutungo wa Leta. Nanone yamaganye intambara u Burusiya bwagabye muri Ukraine.
Mu 2020, Navalny yaguye mu buryo butunguranye mu gihe yari muri Siberia, ajyanwa mu Budage kwivuza. Nyuma yo kuvurwa, yasubiye mu Burusiya mu 2021 akomeza kwamagana Putin, ariko akaza gutabwa muri yombi ashinjwa ‘ubuhezanguni’ n’ibindi bikorwa byo gukurura abaturage. Urukiko rwamuhamije imyaka 19 y’igifungo, ariko akomeje gukorera ubukangurambaga biciye mu nyandiko n’ubundi buryo.
Muri Gashyantare 2024, hari amakuru yavugaga ko yapfuye, ariko abamushyigikiye barimo n’umugore we bahisemo gushidikanya, bavuga ko ashobora kuba yishwe ku mategeko ya Putin. U Burusiya bwavuze ko yapfuye ubwo yari arimo gutembera nyuma yo gufata ifunguro, bavuga ko yikubise hasi.
Abantu benshi bagize impungenge kubera uburyo umurambo watinze kugera ku muryango we. Nyuma y’urupfu rwe, bamwe mu bamushyigikiye bafashe ibice by’umubiri we babigeza hanze y’igihugu kugira ngo hakorwe isuzuma ry’icyateye urupfu.
Yulia Navalny yavuze ko amasuzuma abiri yakorewe mu bihugu bitandukanye yagaragaje ko Alexei yishwe n’uburozi, ariko ntiyigeze atangaza amazina y’ibihugu cyangwa laboratoire zakoze isuzuma. Yongeraho ko “Putin ni we wishe umugabo wanjye.”
Yulia kandi yagaragaje amafoto agaragaza icyumba cya gereza Alexei yarimo, harimo ibirutsi byinshi ku butaka, n’amatangazo y’abatangabuhamya n’abarinzi babonye Alexei ari kwigaragura hasi, asamba. Yasabye laboratwari gusohora imyanzuro yabo kugira ngo rubanda rwizere ukuri.
Ubuyobozi bw’u Burusiya ndetse n’ibiro bya Perezida Putin byahakanye ibi birego.
