GATEOFWISE.COM
Ku itariki ya 16 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Dr Ernest Nsabimana, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, ukurikiranywe na Muganga Chantal wamushinje kumubeshya urukundo no kumusezeranya ko azamugira umugore, ariko nyuma akamwihakana agashaka undi. Chantal avuga ko ibyo byamuteye ibibazo bikomeye birimo uburwayi bukomeye.
Uyu mugore yavuze ko urukundo rwabo rwatangiye mu 2010, bakiyumvikana ko bazabanza kubana mu buryo bworoshye, indi mihango ikazakurikiraho. Nyamara Nsabimana ngo yamucitse batabivuganye, ahita yishakira undi mukunzi. Ibi ngo byamubabaje bikomeye, bituma arwara indwara zo mu mutwe no ku mubiri, harimo agahinda gakabije, umuvuduko w’amaraso n’impinduka ku ruhu. Muganga wamupimye ngo yamuburiye ko ubuzima bwe bushobora kuzagira ingaruka zikomeye niba atavuwe hakiri kare.
Chantal akomeza avuga ko kuva uwo wahoze ari Minisitiri yamuta, atigeze yongera gukunda undi, kandi ngo yigeze no kumushaka amusaba ubufasha ariko akanga kumwitaba cyangwa ngo amwumve. Asaba urukiko gutegeka Nsabimana kumuvuza no kumuha indishyi z’akababaro.
Ku ruhande rwe, Nsabimana ntiyitabiriye urubanza, ahubwo yohereje umwunganizi we mu mategeko, Me Iyamuremye Maurice, uvuga ko ibyo umukiriya we ashinjwa ari ibinyoma bigamije kumusiga icyasha no kumutesha agaciro.
Chantal wagaragaye mu rukiko yavuze ko ibyamubayeho byamushenye cyane, ndetse ngo yigeze no kugwa muri koma. Ubu ngo ari gufata imiti igura arenga ibihumbi 400 Frw. Ati: “Dr Ernest yankomerekeje ku buryo ntigeze nongera gutekereza ko nashaka umugabo. Byose byatumye ndwara kandi ubuzima bwanjye burahungabana.”
Umwunganizi we, Me Butare Godfrey, yavuze ko ikirego gifite ishingiro kuko umukiriya we yahutajwe n’ikinyoma cy’urukundo. Yasabye ko urukiko rukwiye kugaragaza ko n’umuco wo kudahana mu by’urukundo ugomba guhinduka, kuko kubeshya abantu urukundo bikabaviramo ibibazo bikomeye bikwiye guhanwa.
Kugeza ubu, Nsabimana ntiyigeze agaragara mu rukiko cyangwa ngo asubize ibibazo by’abanyamakuru. Uretse gusaba ko Nsabimana amuvuza, Chantal yavuze ko nubwo ababaye, yifuza kuzabona ubushobozi bwo gushinga ikigo cyafasha abakomeretse mu rukundo nk’uko nawe byamubayeho.
