Ukraine yatangaje ko drones zaturutse muri Hongrie zavogereye ikirere cyayo mu Burengerazuba, bikekwa ko zari zigamije ubutasi. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko inzego z’umutekano zamenyesheje ko izi drones zari zishaka amakuru ku nganda n’ubushobozi bwa gisirikare muri ako gace.
Umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza. Hongrie ikunze gushinja Ukraine kubangamira abaturage bafite inkomoko yayo batuye mu Burengerazuba bwa Ukraine, ndetse yanze kenshi gushyigikira gahunda za EU na NATO zo kohereza intwaro i Kyiv. Ubuyobozi bwayo bwanamaganye ibihano by’ubukungu bifatiwe u Burusiya, bukomeza no kugura gaz yaho.
