Ishyaka ry’Aba-Republicain muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryashyikirije ubushinjacyaha raporo ishinja ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden gukoresha nabi imashini isinya inyandiko “autopen”, bikavamo ibyemezo n’amategeko yafashwe Perezida atabizi.
Raporo ivuga ko amabwiriza n’amategeko amwe yasinywe hakoreshejwe autopen atigeze amenyeshwa Perezida Biden, ndetse ko hari ibyemezo byafatwaga mu izina rye mu gihe yari agaragaje intege nke mu mitekerereze.
Autopen ni imashini yemewe ikoreshwa mu gushyira umukono ku nyandiko zemewe n’itegeko, n’ubwo uwusinya yaba atari aho. Ariko aba-Republicain bavuga ko yakoreshejwe nabi ku butegetsi bwa Biden, bigatuma hari amategeko yasinywe Perezida atabizi cyangwa atabyemeye.
Raporo ivuga ko mu gihe Biden yagaragazaga ibibazo byo kwibuka no gufata ibyemezo, abayobozi bo muri White House baba aribo bafataga ibyemezo ku ngingo za politiki zitandukanye.
Iti: “Imbaraga zashyizwe mu guhisha intege nke za Perezida Biden, haba ku mubiri no mu mutwe, zari nyinshi ariko zashyize umutekano w’igihugu mu kaga.”
Aba-Republicain basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku baganga n’abayobozi bo hafi ya Biden barimo Dr. Kevin O’Connor, Anthony Bernal na Annie Tomasini, bakekwaho kugira uruhare mu guhisha ibibazo by’ubuzima bwe. Basaba kandi ko Dr. O’Connor yakurikiranwa n’urugaga rw’abaganga ndetse akamburwa uruhushya rwo gukora umwuga.
Ku rundi ruhande, abakozi bo mu biro bya Perezida Biden bavuze ko ibyemezo byose byasinywe byanyuraga mu nzira zemewe n’amategeko, ndetse ko Perezida ubwe yabaga abizi.
Perezida Donald Trump, wahoze ayobora Amerika, nawe yavuze ko imbabazi Biden yatanze mbere y’uko manda ye irangira zidakurikije amategeko, kuko zasinywe hakoreshejwe autopen aho gusinywa n’intoki za Perezida ubwe.
Ati: “Mu yandi magambo, Joe Biden ntabwo yazisinye, kandi ikirenze kuri byo, ntabwo yari azi n’icyo zerekeye.”





















