Abadepite bagaragaje impungenge ku gipimo cya alukoro cyemererwa abatwara ibinyabiziga

Abadepite
Yisangize abandi

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje impungenge ku ngingo iri mu mushinga w’itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda. Iyo ngingo iteganya ko utwaye ikinyabiziga yemerewe kugira alukoro mu maraso, itarenze garama 0,80 kuri litiro imwe y’amaraso.

Byongeye kandi, uwo mushinga uteganya ko icyo gipimo gishobora kugabanywa n’Iteka rya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano.

Izi mpaka zabereye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, ubwo Abadepite basesenguraga uwo mushinga mu rwego rwo kuwemeza.

Impungenge ku bubasha buhabwa Minisitiri

Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje impungenge ku bubasha bwo guhindura icyo gipimo buhabwa Minisitiri. Yavuze ko iyi ngingo iri mu zingiro z’itegeko, bityo ikwiye kugena igipimo gihamye.

Yagize ati: “Itegeko rigena igipimo cya alukoro mu maraso, ariko tukagira undi muntu ugifitiye ububasha bwo kugihindura. Ibyo byateza uguhindagurika, kandi ntitwamenya igipimo gihoraho.”

Yongeyeho ko itegeko rikwiye gushyiraho igipimo kidahindagurika, aho guhora gishingira ku mateka ashobora guhinduka.

Abadepite basaba isesengura ryimbitse

Depite Mujawabega Yvonne yavuze ko ibisobanuro by’iyi ngingo bikwiye gutangwa mu buryo burambuye. Yagaragaje ko igipimo cya alukoro gikoraho ubuzima bw’abantu benshi.

Yagize ati: “Turifuza kumenya impamvu zatuma icyo gipimo kigabanywa. Ibi bireba umutekano n’ubuzima bw’abantu.”

Depite Mukabunani Christine na we yagaragaje impungenge, avuga ko kutagaragaza neza ishingiro ryo kugabanya igipimo byashobora guteza icyuho cya ruswa.

Yagize ati: “Ntibisobanutse neza aho Minisitiri azahera agabanya igipimo. Ibyo bishobora guteza ruswa.”

Komisiyo isobanura impamvu yo kugishyira mu itegeko

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Amb. Hope Gasatura Tumukunde, yasobanuye ko igipimo cya alukoro cyari gisanzwe mu Iteka rya Perezida wa Repubulika.

Yagize ati: “Twabonye ko ari byiza ko iki gipimo kiva mu iteka kigashyirwa mu itegeko. Ibyo ni intambwe nziza.”

Impungenge ku iteka rishobora kurenga itegeko

Depite Nsangabandi Erneste yavuze ko, mu gihe hatabayeho ubwitonzi, iteka rya Minisitiri rishobora kurenga itegeko.

Yagize ati: “Iyo witegereje uko amategeko akurikirana, usanga iteka ridakwiye kujya hejuru y’itegeko. Ibyo byaba ari ukwivuguruza.”

Yasobanuye ko byari bikwiye ko Minisitiri agena igipimo binyuze mu iteka, ariko mu murongo uhamye, aho guhora agihindura uko yishakiye.

Yongeyeho ko igipimo cya garama 0,8 cyashingiye ku bushakashatsi bw’abahanga, bityo kigomba kuguma mu itegeko.

Ingaruka ku baturage n’umutekano

Depite Mukabalisa yongeye kwibutsa ko iyi ngingo izagira ingaruka ku baturage benshi.

Yagize ati: “Iyo itegeko rigennye 0,80, uwayirenza arafungwa n’imodoka igafatirwa. Ariko iyo hagize undi ugabanya icyo gipimo, abantu bashobora gufungwa mu buryo butateganyijwe.”

Yasabye ko iyi ngingo iganirwaho byimbitse, igahabwa umurongo uhamye kandi uhamye ku nyungu rusange.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo atanga ibisobanuro

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yakuyeho impungenge, avuga ko guhindura ibipimo atari ubwa mbere bibayeho.

Yagize ati: “Igipimo cya 0,8 ni kinini ugereranyije n’ibihugu byinshi. Mu bindi bihugu, ibipimo ni bito kurushaho.”

Yongeyeho ko mu bihugu byinshi, gufatwa utwaye ikinyabiziga wanyoye bifatwa nk’icyaha gikomeye, gishobora no gutuma umuntu yamburwa ibyangombwa.

Iyi ngingo yaje gutorwa, mu gihe izindi ngingo zigize uwo mushinga w’itegeko zikomeje gusuzumwa. Itegeko riteganya kandi ko uwafashwe agapimwa alukoro irenze igipimo yemerewe gusaba kongera gupimwa muri Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga, mu gihe atishimiye ibisubizo.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *