Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bahawe igihano gikomeye
Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, ntibazahabwa andi mahirwe yo kongera gukora ibyo bizamini. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri 108,405 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye. Minisitiri Nsengimana yavuze…
