Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yemeje itegeko rigenga amafaranga y’ikoranabuhanga arimo azwi nka ’Cryptocurrency’, mu rwego rwo gukurura ishoramari no gukemura ikibazo cyo kubura amabwiriza ahamye agenga uru rwego.
Iri tegeko nirimara kwemezwa n’umukuru w’igihugu, Banki Nkuru ya Kenya izaba ifite inshingano zo kugenzura no gushyiraho amafaranga y’ikoranabuhanga.
Ni mu gihe Urwego rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane [CMA] ruzaba rufite inshingano zo kugenzura imbuga zigurishirizwaho amafaranga y’ikoranabuhanga, kuyavunja, n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bikorerwa kuri internet.
Reuters yatangaje ko iri tegeko rizorohereza cyane urubyiruko rw’imyaka iri hagati ya 18 na 35 muri iki gihugu, rumaze kuyoboka aya mafaranga mu gukora ubucuruzi, kwishyura no mu gushora imari.
Mu gihe Perezida William Ruto yakwemeza iri tegeko, Kenya izahita yiyongera ku bindi bihugu nka Afurika y’Epfo byamaze gushyiraho amabwiriza asobanutse ku bijyanye n’amafaranga y’ikoranabuahanga ku Mugabane wa Afurika.