Abantu bakekwaho kwiba ibikoresho by’agaciro muri Nzu Ndangamurage ya Louvre i Paris batawe muri yombi n’inzego z’Ubutabera, nyuma y’icyumweru kimwe habaye ubu bujura bwatunguranye kubera ubuhanga n’umuvuduko bwakoranywe.
Umushinjacyaha Laure Beccuau yatangaje ko abagenzacyaha b’inzobere mu kurwanya ubujura bukomeye ari bo bafashe abo bakekwa, mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2025.
Nk’uko byatangajwe na Associated Press, umwe mu bakekwa yafashwe ubwo yari agiye guhungira mu mahanga anyuze ku Kibuga cy’Indege Roissy–Charles de Gaulle. Nta makuru arambuye yatanzwe ku mubare w’abafashwe cyangwa niba ibikoresho byibwe byabonetse.
Ubu bujura bwabaye mu minota itarenga umunani ku Cyumweru gishize mu gitondo, ubwo abajura binjiraga mu buryo bwihuse muri Louvre bakoresheje imashini ifasha kurira amagorofa, bakingura idirishya.
Ibikoresho byibwe birimo ikamba ry’Umwamikazi Eugénie, wari umugore wa Napoléon III, n’indi mitako y’ubwami yo mu kinyejana cya 19. Byose bifite agaciro ka miliyoni 88 z’amayero (asaga miliyari 148 Frw).
Kuri ubu, inzego z’Ubutabera z’u Bufaransa zatangaje ko iperereza rirakomeje, kandi ko hazamenyekana niba iri bujura rifitanye isano n’andi masangano y’ubucuruzi bw’ibihangano by’amateka bimaze iminsi bikorerwa ku mugabane w’u Burayi.





















