Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Mama Urwagasabo Tv, ACP Rutikanga Boniface umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yasubije ibibazo byibazwaga n’abamotari bakorera akazi kabo muri Kigali.
Abamotari bakunze kumvikana bavuga ko batishimiye imikoreshereze y’indege za drone zikoreshwa mugucunga umutekano. Impamvu batanga ngo ni uko izi drone zibahanira amakosa batakoze, bavuga ko Kandi batishimiye na Parikingi (Parking) bashyiriweho.
ACP asubiza ibi bibazo yatangaje ko izi ndege (drone) nta kibazo ziteje cyane ko zashyizweho mu rwego rwo kurinda umutekano wo mu muhanda. “Bitewe n’umubare w’abamotari benshi bakorera mu mugi wa Kigali ntibyakoroha kubona umupolisi wahagarara ahantu hose, ariko Ikoranabuhanga ryo ribasha ribasha kureba hose” R.Boniface. Akomeza avuga ko iri koranabuhanga ridashobora kwibeshya dore ko ngo ritanga n’ibimenyetso by’ikosa wahaniwe binyuze mu mafoto aba yafashwe na “drones”.
Yakomeje avuga ko izi ndege ziri ahantu hazwi. Urugero muri pariki ya Nyabugogo, munsi ya gate downtown, kuri gate ya Nyanza (Kicukiro) no Mugiporoso (Remera).
Yasubije iki ku kibazo cya Parikingi?
ACP yanenze abamotari binubira guhanirwa amakosa baba bakoze yo kubangamira urijya n’uruza rw’abandi binyuze mu guparika ahantu hatemewe.
Yavuze ko ibinyabiziga byose bifite Parikingi akaba ari nayo mpamvu na moto zikwiye kugira Parikingi.
Yavuze ko hakiri kunozwa uburyo bwo guparika, mu magambo ye ati:
“Ahari inyubako zikoreramo abantu benshi umumotari [yaza] akahafata umugenzi cyangwa akahamusiga ariko nibura yigiye imbere adafunze umuryango. […]. Ahataraba parikingi bajye bakoresha inyurabwenge bahagarare ahatabangamiye urujya n’uruza rw’abandi bantu”.
Yakomoje ku kibazo cyabitwaza ubuke bwa Parikingi avuga ko ibyo bidakwiye kuba urwitwazo kubera ko ahari urujya nuruza rw’abagenzi hashyirwa Parikingi zirenze imwe. Urugero: Nyabugogo.
Mu gosoza yatangarije Mama Urwagasabo ko hashobora kubaho kwibeshya kwaba Polisi, bityo avuga ko abarenganyijwe bajya babagana bagafashwa.