Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, habaye impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, aho imodoka yo mu bwoko bwa tagisi minibisi yavaga i Bugarama yerekeza i Kamembe yarenganye umuhanda igonga umukingo, igwa mu muferege. Iyo mpanuka yasize abantu 14 bari bayirimo bose bakomerekeye ahantu hatandukanye, ariko nta n’umwe wapfuye.
Impanuka yabaye ahagana saa yine n’iminota 50 za mu gitondo, ubwo imodoka yageraga mu Mudugudu wa Cyirabyo A, Akagari ka Gahinga. Umushoferi wayo, Twagiramungu Joël w’imyaka 34, byavuzwe ko yari atwaye atitondeye imiterere y’umuhanda, harimo ikorosi rikomeye risaba kwitonda no kugabanya umuvuduko.
Iyo modoka ifite nimero za pulake RAF 566C, yaje kurenga umuhanda bitewe n’uburyo umushoferi yayitwaye ku muvuduko uri hejuru, birangira igonze umukingo igwa mu muferege. Abagenzi bose uko ari 14 barimo abagore, abagabo ndetse n’abana, bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru anasobanura icyateye iyo mpanuka.
Yagize ati: “Impanuka yatewe no kutitwararika kw’umushoferi, harimo kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi y’imodoka. Icyo gice kirimo ikorosi risaba umushoferi kuba azi uko acunga neza imodoka ayitwara gake.”
SP Kayigi yashimangiye ko nta muntu waguye muri iyo mpanuka, ariko abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga mu bigo nderabuzima bitandukanye biri hafi aho.
Yongeyeho ati: “Tuributsa abatwara ibinyabiziga, cyane cyane abari mu kazi ko gutwara abagenzi, ko bafite inshingano idasanzwe yo kurengera ubuzima bw’abantu baba babizeye. Kwirara, gutwarira ku muvuduko mwinshi, cyangwa kudaha agaciro imiterere y’umuhanda bishobora kuvamo amakuba akomeye nk’aya.”
Polisi y’u Rwanda yasabye abashoferi bose gukomeza kugira ubushishozi mu gihe batwaye imodoka, cyane cyane mu mihanda ifite ibyago byinshi birimo imikingo, amakorosi, ndetse n’aho umuhanda unyerera. Banasabwe guhora bibuka ko ubuzima bw’abantu babatwaye buri mu maboko yabo.
Abagenzi nabo bibukijwe uburenganzira bwabo bwo gutanga amakuru igihe babonye umushoferi utubahiriza amategeko y’umuhanda, harimo no kugenda ku muvuduko urenze uwemewe cyangwa gutwara nabi.