Amateka ya Osita Iheme wamamaye nka “Baby Police”
Osita Iheme yavutse kuwa 20 Gashyantare 1982, avukira mu gihugu cya Nigeria, avuka kuri se witwa Herbert Iheme naho nyina umubyara yitwa Augustine Iheme, ni bucura bw’aba babyeyi .
Osita yize ate?
Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye mu rusisiro rwa Mbaitoli iwabo muri Nigeria, akirangiza ayisumbuye yahise akomereza muri kaminuza. Kaminuza yayigiye mu mugi wa Lagos ndetse aza no kuhakura impamyabumenyi mu Ikoranabuhanga (Computer science) ubwo ni ahagana 2002.
Akirangiza Osito yahise yinjira mu mwuga wo gukina filime, filimi nyinshi akinamo agaragara akina ari umwana, ibi biterwa n’isura ye ndetse n’indeshyo ye (Afite 1.33 cm).
Filime Osito Iheme yagaragayemo.
Osito yagaragaye muri filime yateguwe na Mayo Uzo Phillips, iyi filime yitwa Aki na Ukwa. Aho Osito yakinanye na Chinedu ,aba bombi byaje kurangira banabaye inshuti zakadasohoka. Muri iyi filime Osito akinamo nk’umukinnyi w’imena, aho aba ari umwana udashobotse kandi ukubagana.
Nyuma y’iyi filime Osito yahise yamamara ku buryo budasanzwe. Ibi byatumye akina no muri filime nka Baby Police, Back from America, Green snake, Show Bob, Love for Kids n’izindi.
Osito yaje guhirwa n’urugendo rwo gukina filime, mu 2007 yegukanye igikombe cy’umukinnyi w’ibihe byose muri Africa ubwo hari mu itagwa ry’ibihembo bya African Movies Academy Awards.
Uretse iki gihembo, mu 2011 Goodluck Jonathan Perezida wa Nigeria yamuhaye igihembo nk’umuntu wakoreye ibidasanzwe igihugu.
Osita Iheme yakomeje kwigarurira imitima ya benshi ari nako abantu bakeka ko avukana na Chinedu ariko ntabwo ariko biri.
Ubu abayeho ate?
Ubu Osita w’imyaka 43 ni rwiyemeza mirimo, afite inzu akodesha muri Nigeria. Uretse ibyo ubu ni umugabo w’ubatse kugeza ubu afite umwana umwe.
Aba bombi baherutse gusura u Rwanda mu 2019.