Abapolisi babiri ba Kenya n’Umushoferi bafunzwe n’inzego z’umutekano za Tanzania, ubwo bageragezaga gufata umuntu ukekwaho ibyaha, akaba yambutse umupaka wa Horohoro agahungira muri Tanzania bakinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko bamukiriye .
Abo bapolisi bafashwe nyuma yo kwambuka umupaka Horohoro ubahuza na Tanzania wa ku wa 06 Mutarama 2026, aho bafashwe bakekwaho kwambuka umupaka binyuranyije n’amageko.
Ikinyamakuru Kenyans.co.ke cyatangaje ko abapolisi ba Tanzania barimo; Patrick Kithinji na Ahmed Ali, ubwo bafatwaga basanganwe imbunda ebyeri zirimo amasasu kuri ubu byose bikaba bifitwe n’inzego z’umutekano za Tanzania.
Nubwo ubuyobozi bwa Kenya ntacyo buratangaza ariko Urwego Rushinzwe Umutekano w’Imipaka muri Tanzania, rwavuze ko abo bapolisi bambutse umupaka batabanje kumenyesha cyangwa gukorana n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu, mbere yo gushaka gufata ukekwaho icyaha. Bwavuze ko ibyo bigaragaza kurenga ku mategeko Mpuzamahanga agenga umutekano w’imipaka.




















