Abarenga 100 biciwe mu bitero bya Israel muri Gaza

Yisangize abandi

Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine yatangaje ko abantu 104 biciwe mu bitero byagabwe na Israel muri Gaza mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025.

Igisirikare cya Israel cyasobanuye ko ibyo bitero byari igikorwa cyo kwihimura kuri Hamas, nyuma yo kuvugwaho kurenga ku masezerano y’agahenge yari yagezweho ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Ingabo za Israel yashinje Hamas kwica amasezerano yo guhererekanya imibiri y’abari bafashwe bunyago ndetse no kugaba ibitero byahitanye umusirikare wa Israel.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko “nta mpamvu n’imwe ikwiye gukoreshwa nk’urwitwazo rwo gusenya amasezerano y’agahenge”, ariko yongeraho ko Israel yari ifite uburenganzira bwo kwisubiza nyuma y’uko abasirikare bayo bagabweho ibitero.

Ibitero bya Israel byibasiye inyubako, amashuri n’inzu z’abaturage mu duce twa Gaza, Beit Lahia, Bureij, Nuseirat na Khan Younis. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri abo 104 bishwe, harimo abana 46, abagore 20, mu gihe abandi barenga 250 bakomeretse.

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyongeye gusubukura gahunda yo kubahiriza agahenge, ariko kivuga ko kizakomeza gusubiza mu gihe cyashotorwa, kivuga ko ibyo bitero byaherukaga byari bigamije guhitana abayobozi bakuru ba Hamas bagera kuri 30.

Ku wa kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yemeje ko yahaye igisirikare itegeko ryo kugaba ibitero muri Gaza, ariko ntiyatangaza impamvu nyayo y’icyo cyemezo.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *