Ku nshuro ya mbere mu mateka, abahanga mu by’isanzure babashije gukurikirana mu buryo bw’ako kanya uburyo inyenyeri isanduka igapfa burundu, igikorwa kizwi nka supernova. Ni kimwe mu bintu bifite imbaraga zikomeye bibera mu kirere.
Aba bashakashatsi bakoze ibi bifashishije telesikopi nini yo muri Chili, imwe mu zifite ubushobozi buhanitse ku Isi mu kureba ibibera kure mu isanzure.
Iyi supernova yabereye muri galaxy ya NGC 3621. Inyenyeri yaturitse yari nini cyane, ifite uburemere bukubye inshuro 15 ubw’Izuba.
Kubona supernova ari uko itangira ni ibintu bikomeye cyane kuko bibera mu gihe gito. Bisaba ko abahanga babona ikimenyetso bagahita bakurikirana ako kanya. Iyi yo bayibonye ku wa 10 Mata 2024.
Yi Yang wo muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa wari mu bayikurikiranaga, yavuze ko gukurikirana uburyo supernova ibaho ari ingenzi kuko bigaragaza uko inyenyeri zikura, uko zihinduka n’ibitera ubuturika bukomeye bubera mu isanzure.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta mwumvikano uhari ku buryo inyenyeri nini, zirusha Izuba uburemere inshuro zirenga umunani, ziturika. Ati: “Ibi ni byo bibazo twashakaga gusubiza mu bushakashatsi.”
Inyenyeri nini ntiziramba. Iyi yashwanyaguritse imaze gusa imyaka 25 ibayeho, mu gihe Izuba rimaze imyaka miliyari 4,5 kandi riteganyijwe ko rizamara indi myaka ingana ityo.
Hari icyizere ko ibyasigaye kuri iyi nyenyeri bizabyara indi, ariko ntoya cyane izaba ifite ubunini bwa kilometero hafi 20 gusa.





















