Abaturage bamaze amezi 6 bataramenya ko bumva IROBO kuri radio.

Share this post

Radio yo muri Austria yakoresheje umunyamakuru wa Robot amezi agera kuri 6 nta wurarabukwa ko atari umuntu.

Iyi ni radio yigenga yitwa CADA iherereye mu gace ka Sydney aho abahanga mu by’ubwenge bukorano (AI) baremye umunyamakuru wa Robo, uyu yakoraga ikiganiro kitwa Thy, iri robot ryari ryaratwaye amarangamutima yabumvaga iyi radio ryokozwe ni kigo kitwa ElevenLabs.

Iri Robo ryakoraga ikiganiro cy’amasaha 4 kuva kuwa Mbere kugeza ku wa Gatanu, aho ryabaga riganiza abumvaga iyo radio ndetse ribifatanyije no kumvanga umuziki mwiza cyane!

Nta numwe mubumvaga iyi radio wamenye ko Thy atari i Robo. Ibanga ryatangiye kujya hanze ubwo umwanditsi Stephanie Coombes yatagiye kwibaza kuri uyu munyamakuru utazwi. Abinyujije ku kinyamakuru ke Stephanie yaribajije ati: “Izina rya kabiri rya Thy ni irihe?, ni muntu ki?, akomoka hehe? Stephanie yibajije ibi nyuma yo kubura amafoto cyangwa ibindi byagombwa bifite aho bihuriye na Thy.

Ibi byahuhuwe no kumva Thy atangiye gusubiramo amagambo adahinduka nka “Old school”

Byaje kurangira umuyobozi w’iyi radio yanditse kuri LinkedIn ati: ” Umunyamakuru nta mikoro yakoreshaga, nta studio yari ihari, ahubwo yari program iraho gusa iza ikabaganiza mu kishima”.

Abaturage ntabwo bishimiye ibi byakozwe n’iyi radio, ariko ubuyobozi bwa Australia ntacyo bwari gukora kubera ko budafite itegeko rihana uwakoresheje AI.

Umuyobozi w’iyi radio yavuze ko “Ubu ari ubushakashatsi bukomeje”.

Abanyamakuru, aba DJ’S na bo bagiye kuza ku rutonde rwabashobora gusimburwa na AI. Ibaze mu Kirori aho i Robo ariryo rizaba rivanga umuziki.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *