Agaciro ka OpenAI kazamutse, kagera kuri miliyari 500 z’amadolari

Yisangize abandi

Sosiyete ya OpenAI, izwi cyane kubera porogaramu yayo ChatGPT, yabaye ikigo gifite agaciro kanini ku isi nyuma yo kugurisha imigabane ifite agaciro ka miliyari 6.6 z’amadolari.

Muri mbere z’uyu mwaka, OpenAI yari ifite agaciro ka miliyari 300 z’amadolari, mu gihe SpaceX ya Elon Musk yari ku miliyari 400 z’amadolari.

Nyuma y’igurishwa ry’imigabane ryabaye ku wa 2 Ukwakira 2025, agaciro ka OpenAI kazamutse cyane kigera kuri miliyari 500 z’amadolari.

Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bwa OpenAI buri mu biganiro na Microsoft, bigamije kuyihindura sosiyete ikorera inyungu. Microsoft, imaze igihe ari umufatanyabikorwa wa hafi wa OpenAI, yashoye miliyari nyinshi mu guteza imbere ibikorwa byayo mu bijyanye n’ubwenge buhangano (AI).

OpenAI yashinzwe mu 2015 nk’ikigo cy’ubushakashatsi kitagamije inyungu, gifite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rigirira akamaro abantu bose.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *