Akarere ka Rwamagana kamaze impungenge abarerera mu ishuri ryibasiwe n’inkongi

Yisangize abandi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwamaze impungenge ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye Institute Women for Excellence (IWE), nyuma y’uko icumbi ry’abanyeshuri 150 rifashwe n’inkongi y’umuriro ku wa 3 Ugushyingo 2025, ibintu byabo byose bikaba byahiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko hashyizweho ingamba zihuse kugira ngo abanyeshuri bakomeze amasomo yabo nta murundo w’ingaruka z’iyo mpanuka.

Yagize ati:

“Twamaze kurambagiza aho abana bagiye kuba, ubu twahabonye. Hagiye gushakwa matela n’ibikoresho by’isuku by’ibanze. Twavuganye n’ubuyobozi bw’ishuri ko ririya cumbi rigomba gusanwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi. Amasomo arakomeza nk’uko bisanzwe kuko nta mwana wakomeretse.”

Meya Mbonyumuvunyi yongeye gushimangira ko nta mwana wakomeretse, kuko inkongi yibasiye uburiro bw’abana bari bafite, mu gihe amashuri n’izindi nyubako zari zitaragize icyo zikorwaho.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, SP Twizeyimana Hamduni, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi n’agaciro k’ibyangiritse.

Yagize ati:

“Polisi yabashije kuzimya iyi nkongi itarakwira mu zindi nyubako. Tubwira abaturage n’ibigo by’amashuri kugira ibikoresho byo kuzimya umuriro nk’amakizimyamwoto n’umucanga wumutse, ndetse no kugira ubwishingizi bw’imitungo kugira ngo nibura igihe habaye nk’ibi byago babashe kwishyurwa.”

Ishuri IWE (Institute Women for Excellence) riherereye mu Mudugudu wa Bigabiro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, ryigaho abanyeshuri 350 b’abakobwa biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo abarerwa muri iri shuri bakomeze amasomo yabo mu mutekano no mu ituze, mu gihe ibikorwa byo gusanura inyubako yangiritse byihutishwa.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *