KING SALOMON ACADEMY
Parish Academy, tel: 0781 701213- G.R. BK
E-mail: [email protected]
E.A.R. Diocese Byumba
“Train a child in the way he should go and when he is old he will not turn from it” Proverbs 22:6
Shaka akandi kazi aha
ITANGAZO RIHAMAGARIRA ABANTU IPIGANWA RY’IMYANYA Y’AKAZI KO KWIGISHA MU MASHURI ABANZA
Ubuyobozi bw’ishuri rya King Salomon Academy burifuza gutanga akazi ku barimu 2. Bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
Umwarimu 1 uzigisha SET AND MATHEMATICS (KSA ISHAMI RYA BYUMBA)
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba afite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye mu nderabarezi rusange (NP) cyangwa TSM (Teaching Science and Mathematics).
- Kuba azi kuvuga no kwandika neza icyongereza.
- kuba yigisha cyangwa yarigeze kwigisha mu ishuri ryigenga byaba ari akarusho.
- Kuba azi gukoresha mudasobwa (computer) muri Programu za word, excel, na Internet
- Kuba yiteguye guhita atangira akazi mu gihe yaba atsinze ikizamini.
Umwarimu 1 uzigisha SOCIAL STUDIES (KSA ISHAMI RYA RUSIZI)
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba afite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye mu nderabarezi rusange (NP) cyangwa TSS (Teaching Social Studies).
- Kuba azi kuvuga no kwandika neza icyongereza.
- kuba yigisha cyangwa yarigeze kwigisha mu ishuri ryigenga byaba ari akarusho.
- Kuba azi gukoresha mudasobwa (computer) muri Programu za word, excel, na Internet
- Kuba yiteguye guhita atangira akazi mu gihe atsinze ikizamini.
Abujuje ibisabwa bashobora kwandika ibaruwa isaba akazi yandikiwe umwepiskopi wa EAR DIYOSEZI YA BYUMBA, iherekejwe n’ifishi igaragaza umwirondoro (CV), fotokopi y’impamyabumenyi hamwe na fotokopi y’indangamuntu.
Dosiye yuzuye isaba akazi igomba kuba yageze mu bunyamabanga bw’ishuri King Salomon Academy cg ikoherezwa kuri email [email protected] bitarenze kuwa Kane tariki ya 07/08/2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00 pm). Abazaba bujuje ibisabwa bazakora ikizamini kuwa Kabiri tariki 12/08/2025 ku biro by’ishuri King Salomon Academy (inyuma ya stade ya Gicumbi) guhera saa tatu za mu gitondo (9:00am).
Bikorewe iByumba kuwa 02/08/2025
NKURUNZIZA Arsene
Umuyobozi w’ishuri King Salomon Academy
(SALOMON ACADEMY – E.A.R. DIOCESE BYUMBA)
