Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu mwaka ushize, amafaranga yinjizwa n’inzego z’ibanze yiyongereye cyane, agera kuri miliyari 107,5 Frw, avuye kuri miliyari 49,7 Frw mu 2006. Uyu ni umwe mu mihigo igaragaza umusaruro ukomeye wagezweho mu myaka 25 ishize mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi.
Raporo ya MINALOC isesengura urugendo rw’imyaka 25 yo kwegereza ubuyobozi abaturage, igaragaza ko urwo rugendo rwatangiye mu 2001 ubwo havugururwaga inzego z’imitegekere y’Igihugu. Icyo gihe, perefegitura 12 n’amakomini 154 byasimbuwe n’intara 11, uturere 106 n’imirenge 1.545. Nyuma yo gusanga inzego zari nyinshi kandi zitari zifite ubushobozi buhagije, mu 2006 hashyizweho inzego z’ubu: intara enye n’Umujyi wa Kigali, uturere 30, imirenge 416, utugari 2.148 n’imidugudu 14.837.
Iyi gahunda y’ivugurura yagiye ikorwa mu byiciro bitandukanye.
- 2001–2005: hashingiwe ku kongera icyizere hagati y’abaturage n’abayobozi no kubaka inzego nshya zubakiye kuri demokarasi.
- 2006–2011: hashyizwe imbaraga mu kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, guhuza igenamigambi ryazo n’iry’Igihugu, ndetse imisoro imwe irazegurirwa kugira ngo zizigire ubushobozi bwazo bwihariye.
- 2012–2017: habayeho kongera ubushobozi bw’inzego, kunoza itangwa rya serivisi no guha ijambo abaturage mu bimukorerwa, hanashyirwamo ikoranabuhanga mu mikorere ya Leta.
- 2018–2024: habayeho gukomeza kwagura serivisi no guteza imbere ubwitabire bw’abaturage mu miyoborere.
Izo ngamba zose zatumye uruhare rw’abaturage mu byemezo bibafata ruzamuka ruvuye kuri 66,9% mu 2015 rugera kuri 88,4% mu 2024.
Ubukungu nabwo bwarazamutse cyane: amafaranga Leta itanga mu nkunga y’inzego z’ibanze yavuye kuri miliyari 44,4 Frw mu 2008 igera kuri miliyari 865,6 Frw mu 2023/24. Mu gihe kimwe, ubukene bwagabanutse bukava kuri 58,9% mu 2000 bugera kuri 27,4% mu 2023/24.
Uko imikorere inoze yagendaga ishyirwa mu bikorwa, imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze na yo yazamutse. Mu turere 30, izitanga raporo nziza zidafite amakemwa ku Mugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zavuye kuri 0 mu 2018/19 zigera kuri 27 mu 2023/24.
Mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu, umusaruro ku muturage wavuye ku 220$ mu 2000 ugera kuri 1.140$ mu 2024. Hagati ya 2017 na 2021, inzego z’ibanze zahanze imirimo isaga ibihumbi 942, bingana na 88% by’iyo zari zifite intego yo kugeraho.
Kongera ubukungu byanatumye ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bizamuka bikagera kuri miliyari 159,4$ mu 2024 bavuye kuri miliyoni 108,3$ mu 2015. Icyakora, ibitumizwa mu mahanga byaragabanutse bitewe na gahunda yo guteza imbere “Made in Rwanda”, bikagera kuri miliyoni 9,12$ mu 2024 bavuye kuri miliyoni 22$.
Serivisi zitangirwa ku rubuga Irembo nazo zabaye igisubizo gikomeye mu kunoza serivisi za Leta, aho zigera ku 80,73% by’abaturage, kandi 86,61% byazo zitangwa mu gihe gito. Abaturage 71,5% bavuze ko izi serivisi zagabanyije ruswa n’amarangamutima mu nzego z’ibanze.
Nubwo intambwe yatewe ari nini, MINALOC ivuga ko hakiri imbogamizi, cyane cyane mu kongerera uturere ingengo y’imari no kwegereza abaturage serivisi zimwe zitaragera ku rwego rw’ibanze. Ubu muri serivisi za Leta 522, izigera kuri 127 gusa ni zo abaturage babona batarenze ku rwego rw’uturere, mu gihe izindi zigera kuri 290 zigikorerwa ku rwego rw’igihugu.





















