Amahirwe ya kazi ko muri hotel

Job in Rwanda
Yisangize abandi

Ubuyobozi bwa EAST GATE HOTEL ishami rya Ngoma, Kirehe. Gatsibo na Burera, buramenyensha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi n’ubushake ko bwifuza gutanga akazi ku myanya ikurikira:

Akazi muri East gate
Akazi muri Eastgate

Usaba akazi agomba kuba:

  • Ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga utuye mu Rwanda,
  • Ari inyangamugayo mu mico no mu myifatire,
  • Atarigeze ata akazi aho yaba yarakoze hose,
  • Kuba ashobora gukorere kuri ‘pressure’
  • Kuba afite ikinyabupfura,
  • Kuba atarwaye indwara zanduza,
  • Kuba afite ubushake n’ubushobozi byo gukora akazi,
  • Kuba afite aho abarizwa hazwi neza mu Rwanda,
  • Kuba afite ibyangombwa bitari ibihimbano kandi akaba ashobora kuba no gukorera ku mashami yose ya hotel.

Uwujuje ibisaba kandi akaba akeneye akazi, agomba kuba yagejeje ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi mukuru waho Hotel iherereye ishami rya Ngoma, mubiro by’umukozi ushinzwe abakozi bitareze kuwa 12/08/2025 i saa 16hOO z’umugoroba kandi agasiga yiyanditse mu gitabo cyabugenewe.

Ibaruwa igomba kuba iherekejwe n’umwirondoro(cv) ufite telephone na email akoresha, diplome/certificate iriho umukono wa noteri, ibyemezo byuburambe mukazi, ‘medical certificate’ kopi y’indangamuntu n’ifoto 2 ngufi (photo passports)

Nyuma yo guhitamo abuiuje ibisabwa, bazamenyeshwa umunsi wo gukora ibizamini byakazi kandi abazatsinda bakaba biteguye gutangira akazi

Tuboneyeho kandi kwibutsa ababa baratanze nyandiko zabo zisaba akazi mbere yiri tangazo ko zitazahabwa agaciro, bityo bakaba basabwe gutanga inyandiko zabo bundi bushya.

Bikorewe i Ngoma

IRIHOSE Martin Umuyobozi wa EAST GATE HOTEL

0783380743,

Reba itangazo hano

Niba wifuza akandi kazi kanda aha


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *