Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier NDUHUNGIREHE na mugenzi we Therese Kayikwamba Waganer wa DRC (Congo), bamaze gusinya amasezerano yitezweho kuzana amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.
Babifashijwemo na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa America Marco Rubio, abaminisitire b’u Rwanda na DRC bamaze gusinya amasezerano kuri uyu Gatanu, taliki 25 Mata 2025. Marco Rubio yishimiye intambwe yatewe n’aba baminisitiri, yagize ati:
“Ni ingenzi kuba ndi kumwe na bagenzi bange, aba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, mu kugaragaza intangiriro y’ubushake bwo kugirana ibiganiro kugira ngo hashakwe igisubizo.”
Olivier NDUHUNGIREHE nawe yashimiye ubu buhuza bwakozwe na Amarika. Yagize ati:
“Uyu munsi turi kuganira ibibazo bya nyabyo, umuzi w’ibibazo bikwiriye gukemuka kugira ngo tugere ku mahoro arambye”. NDUHUNGIREHE yatangaje ko aya masezerano ari intambwe iganisha ku mahoro, avuga ko ibi bizatuma umugabane wa Africa utera imbere.
Si NDUHUNGIREHE gusa wishimiye ibi biganiro, na Therese Kayikwamba Waganer nawe yishimiye ibi biganiro. Yagaragaje ko amahoro ari yo shingiro ya byose.
Ibi biganiro byabereye i Washington muri America.