Amaze imyaka 17 yibera mu ishyamba, Kanani Jean Bosco aratabaza Leta.

Share this post

Uyu musore w’imyaka 45, avuga ko yitwa KANANI Jean Bosco, atuye mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Kisaro, akagari ka Mushenyi, umudugudu wa Mutete, avuga ko amaze imyaka 17 yirarira mu ishyamba atari ku bwo urukundo ahubwo ari ukubera gushoberwa.

Ni gute yisanze atuyeu ishyamba?

KANANI Jean Bosco yisanze mu ishyamba nyuma y’urupfu ry’ababyeyi be ndetse n’umukecuru wamureraga. KANANI ati:
“Natangiwe bwa mbere nyiri umwana mu rugo, noneho ariko bakajya bantoteza ko ndi ikinyendaro ariko nange nkura nziko ndi ikinyendaro”
Akomeza avuga ko Nyina amaze gusaza bamwirukanye akaba aribwo yatagiye guhura n’ubuzima bushariye. KANANI ati:

“Nta ho ngira ho kuba, gusa ahantu mbarizwa ni kurubaraza rw’umuntu. ndagenda nkahagarara aho ngaho nyiraho akaba aziko ariho ndara, yabona ukweze gushishize nta kintu ke kibuze wenda yapfa agasoni akampa nka 5,000 Frw uko ni ko mbayeho”.

Umunyamakuru amubajije impamvu adashaka umugore yamusubije ko kudashaka umugore atari ukwiha Imana ahubwo ari ukubera kubura ubushobozi dore ko nta hantu ho kuba afite usibye mu ishyamba no ku muhanda. Ubu arimo gusaba ubufasha buvuye kuri Leta.

Umuyobozi w’umurenge yatangaje ko biteguye kumufasha ariko na none bitewe n’inteko y’abaturage.

Ku rundi ruhande ubuyobozi bw’umudugudu atuyemo bwatangaje ko ibibazo afite ariwe wabyiteye kubera ko ngo umuryango avukamo bamuhaye isambu nyuma akaza kuyigurisha.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *